Uganda Yakiriye Abantu 51 Bahungishijwe Muri Afghanistan

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yakiriye abantu 51 bahungishijwe muri Afghanistan nyuma yo gufatwa n’umutwe wa Taliban, mu gihe abanya-Uganda bagombaga kujyana mu ndege babuze uko bagera ku kibuga cy’indege i Kabul.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje ko abakiriwe kuri uyu wa Gatatu bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe, mu ndege yihariye.

Bijyanye n’uko icyo gihugu cyemeye “kwakira abaturage ba Afghanistan n’abakomoka mu bindi bihugu bari mu kaga, mu gihe bategereje kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye.”

Ni icyemezo cyafashwe ku busabe bwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Uganda kwakira abantu nibura 2000.

- Advertisement -

Uganda yatangaje ko abakiriwe barimo abagabo, abagore n’abana babanje kugenzurwa mu bijyanye n’umutekano, bapimwa COVID-19 kandi babanza kujyanwa mu kato.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, aheruka gutangaza ko bateganya kubacumbikira mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri n’amezi ane. Amerika ni yo izaba ibafite mu nshingano.

Byari byabanje gutangazwa ko abantu baza guhaguruka i Kabul bose hamwe ari 345, ariko biza gutangazwa ko abakiriwe ari 51.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yavuze ko hari abaturage bayo baheze muri Afghanistan.

Yakomeje iti “Mu gihe byari byateguwe ko abanya-Uganda bamwe bagenda muri iyo ndege yavuzwe haruguru, bitewe n’ingorane zo kugera ku kibuga cy’indege i Kabul, ntabwo babashije kubigeraho. Harimo gutegurwa ngo bazanwe mu ndege ikurikira.”

Mu gihe abaturage benshi bari bagaragaje ubushake bwo guhunga igihugu, umutwe wa Taliban watangiye gufunga inzira zose zatuma abantu bagera ku kibuga cy’indege.

Amerika yiyemeje guhungisha abaturage bayo n’abandi bakoranaga cyangwa bafatanyaga n’ingabo zayo mu myaka 20 zimaze muri Afghanistan, bagera mu 60,000.

Ni igikorwa kigomba gusozwa ku wa 31 Kanama.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, aheruka kuvuga ko hari ibihugu 13 byemeye kwakira by’igihe gito abantu bagenda bavanwa muri Afghanistan, ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.

Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version