Uganda Yarekuye Abarobyi 36 Bo Muri RDC

Igisirikare cya Uganda cyarekuye abarobyi 36 bamaze ibyumweru bafungiwe muri gereza ya Katwe muri icyo gihugu, bafashwe bashinjwa kuvogera amazi ya Uganda mu kiyaga cya Edward, kiri hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’abarobyi bo mu gace ka Kyavinyonge, Noé Mbusa Kavasya, yatangaje ko batanu mu barekuwe basabwe kubanza kwishyura $300 buri umwe, mu gihe abandi 21 barekuwe hagendewe ku masezerano yo guhererekanya imfungwa.

Bijyanye n’ayo masezerano, abarobyi barindwi bo muri Uganda bari barafatiwe mu kiyaga ku ruhande rwa Congo nabo bashyikirijwe Uganda nk’uko Radio Okapi yabitangaje

Barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, RDC ihagarariwe na Admiral Ngoy Egide uyobora ingabo zishinzwe kurinda ibiyaga bya Edward, Albert na Kivu, hamwe na Colonel Dick Kiirya Kaija ukuriye Uganda Fisheries Protection Unit (FPU).

- Advertisement -

Nubwo abarobyi barekuwe, Noé Mbusa Kavasya yavuze ko ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zanze gutanga ibikoresho abarobyi bafatanywe, birimo ubwato buto 250 na moteri 250.

Yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi kugira ngo biriya bikoresho nabyo bitangwe.

Aba barobyi barekuwe kuri uyu wa Gatatu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version