Abakora mu buvuzi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma barataka ko amaraso yo gutera inkomere yabaye make cyane.
Ni ikibazo bavuga ko kiri bwongere umubare w’abapfa bazira amasasu cyangwa ibikomere byayo.
I Goma kandi hagiye kumara iminsi itatu nta muriro w’amashanyarazi na murandasi biharangwa, ibi nabyo bikaba ikindi gishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Ku byerekeye ibura ry’amaraso, umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Goma witwa Merveille Rubakare yabwiye Radio Okapi ko abakomeretse bari kuza bagana muri aka gace bari kwiyongera.
Biraterwa n’amasasu araswa n’abari mu ntambara iri hagati ya M23 n’ingabo za DRC ari gukomeretsa abantu barimo n’abasivili bo mu bice bituranye na Goma nka Sake n’ahandi.
Dr Merveille Rubakare asaba abafite umutima w’impuhwe gutanga amaraso bagatabara abari mu kaga.
Yagize ati: ” Niba abantu badatabaye ngo batange amaraso, abantu baratakaza ubuzima ari benshi bazize gukomereka cyane”.
Amakuru atuka ahantu hatandukanye aravuguruzanya mu kwemeza uko ibintu byifashe muri Goma.
Bamwe bavuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu marembo ya Goma mu gihe abandi bavuga ko bakiri muri Sake.
Uko bimeze kose, imirwano irakomeye ku buryo Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guterres yavuze ko iriya ntambara ishobora kuvamo iy’Akarere kose.
Ibiganiro by’amahoro byaberaga i Luanda hagati y’u Rwanda na DRC muri Angola mu mwaka ushize ngo harebwe uko intambara yahagarara byarahagaze.
Kutumvikana ku ngingo y’uko M23 yaganira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa nibyo byatumye ibyo biganiro biba bisubitswe.