Uganda Yategetswe Kwishyura DRC Byibura Macye Macye Mu Kayabo Iyirimo

Urukiko mpuzamahanga, International Court of Justice, rwaraye rutegetse Uganda kuba yishyuye igice gito cy’umwenda ibereyemo Repubulika ya Demukarasi ya Congo kingana na Miliyoni 325 $, iki kikaba ari gice gito cyane ugereranyije n’umwenda wa Miliyari 11 $ Kampala igomba kwishyura Kinshasa.

Umwanzuro w’uru rukiko uvuga ko Uganda igomba gutanga ariya mafaranga kubera ko hari uruhare yagize mu gusenya Repubulika ya Demukarasi ya Congo  mu ntambara yagiye kurwanayo.

Umwanzuro w’uko Uganda igomba kwishyura aya mafaranga wafashwe na ruriya rukiko taliki 19, Ukuboza, 2005.

Abacamanza babiri baburanishije ruriya rubanza banzuye ko Kampala igomba kwishyura Kinshasa Miliyoni 225$ kubera ubuzima bw’abantu baguye mu ntambara kiriya gihugu cyashoyeyo, ikishyura miliyoni 40$ kubera inzu n’ibindi bikorwa remezo yangije, hejuru y’aya hakiyongeraho miliyoni 60 $ z’umutungo kamere Uganda ishinjwa gusahura kiriya gihugu kiri mu bikungahaye kurusha ibindi kuri uyu mutungo.

- Advertisement -

Mu bacamanza baciye uru rubanza harimo n’umunya-Uganda witwa Julian Sebutinde.

Za miliyoni 325 $ Uganda igomba kwishyura, yategetswe kuzazishyura mu byiciro bitanu, buri cyiciro ikishyura miliyoni 65$.

Kuyishyura bizatangira taliki 01, Nzeri, 2022 kandi ubukererwe bwo kwishyura bukazajya bushyirirwaho amande ya 6% abarwa ku munsi ukurikira uwo Uganda yagombaga gutangira kwishyuriraho.

DRC yashatse gukama n’ari mu ihembe…

Mu gihe abacamanza bafataga uyu mwanzuro, uwaburaniraga Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasabye Inteko iburanisha ko yagereka kuri Uganda igihombo Kinshasa iri kugira muri iki gihe cyatewe n’abarwanyi baturutse muri Uganda bakarema umutwe wa ADF.

Kuri iki kifuzo ariko, Urukiko rwavuze ko Uganda idakwiye gushyirwaho umutwaro w’amafaranga itazashobora kwishyura.

Ngo ayo yaciwe ari mu bushobozi bwayo bwo kwishyura, ntiyagombye kurenza ayo.

Igisigaye ni ukureba niba nayo izayishyura uko yakabaye ndetse no mu gihe cyagenwe.

Uganda yasubiye yo…

Bamwe mu bagaba b’ingabo za Uganda bari kumwe na Major Gen Kayanja Muhanga

Hagati aho ingabo za Uganda ziherutse kwemererwa n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kongera gusubira muri kiriya gihugu kwirukana ADF.

Hari abibaza niba koko Uganda muri iki gihe ari bwo ifite ubushake nyabwo bwo kwirukana bariya barwanyi cyangwa niba hari undi mugambi ubyihishe inyuma.

Umwe mu migambi bavuga ni uwo gushaka uburyo iki gihugu cyakongera kugira umutungo kamere wa DRC gisahura cyane cyane ko kiri kuhubaka n’imihanda.

Umwe muri iyi mihanda waraye utashwe n’ingabo za Uganda ziri mu bikorwa bya gisirikare muri DRC byiswe Operation Suuja biyobowe na Major General Kayanja Muhanga, uyu akaba ari umuvandimwe w’umunyamakuru ukomeye muri Uganda witwa Andrew Mwenda.

Major General Kayanja Muhanga waraye afunguye ku mugaragaro umuhanda wubatswe muri Ituri n’ibigo bikora imihanda byo muri Uganda  yavuze ko uriya muhanda wubatswe hagamijwe gufasha Uganda guhashya abarwanyi ba ADF.

Mu masaha yo ku wa Kabiri taliki 08, Gashyantare, 2022 nibwo imodoka z’intambara za Uganda zambutse agace abaturage bise ‘Mpandeshatu y’urupfu’ kari ahitwa Burasi mu Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za Uganda zifatanyije na bimwe mu bigo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nizo umuhanda ufite n’ikiraro kiva ahitwa Haibale kikambuka umugezi witwa Semulik.

Maj Gen Kayanja Muhanga avuga ko gukoresha kiriya kiraro bizaba uburyo bwiza bwo guhashya burundu abarwanyi ba ADF bari barakwirakwiriye mu bice bikikije Ituri.

Ngo byatangije igice cya kabiri cy’intambara bari kurwana na ADF kandi ngo bayize kure bayihashya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version