Minisitiri muri Uganda ushinzwe iby’ingufu no kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro witwa Ruth Nankabirwa aherutse kubwira itangazamakuru ko hari ahantu 74 hamaze gutunganywa ngo hazacukurwe ibikomoka kuri petelori bitarenze umwaka utaha.
Ni umushinga Uganda iteganya kubyaza umusaruro guhera mu mwaka wa 2025, ukazashyirwa mu bikorwa binyuze mu masezerano ifitanye n’ikigo cy’ Abashinwa kitwa China National Offshore Oil Company (CNOOC), ikigo cy’Abafaransa gifatanyije na Uganda kitwa TotalEnergies E&P Uganda n’ikigo cya Uganda kitwa Uganda Limited and Uganda National Oil Company.
Amasezerano y’ubwo bufatanye muri ubwo bucukuzi yemejwe mu buryo bwa burundu mu mwaka wa 2022.
Ibice bizacukurwamo ibikomoka kuri Petelori muri Uganda bihereye mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bwayo.
Ruth Nankabirwa avuga ko ibyo bice biherereye ahitwa Tilenga kandi amasezerano yo kubitunganya agateganya ko ibizaba byacukuwe bizajya bitunganyirizwa mu ruganda rwa Uganda rwitwa Uganda Refinery Project n’urundi ruri muri Tanzania.
Bivuze ko Uganda izakorana na Tanzania muri uyu mushinga.
Kampala ivuga ko hari ahantu 426 hamaze gutoranywa ko hazacukurwa ibikomoka kuri petelori ariko ko 74 muri ho niho hamaze gutunganywa.
Ivuga ko muri aho hose hari hatatu hamaze gushyirwa ibikorwaremezo byo gucukura ibikomoka kuri petelori kandi ngo guhera taliki 16, Kanama, 2024 hatangiye gutanga umusaruro nubwo ukiri mucye.
Nankabirwa avuga ko hari ahandi hantu harindwi hitezwe gutangira gukoreshwa bidatinze kuko hamaze kuzura ku kigero cya 85%.
Igice cya Tilenga Industrial Area kizatungarizwamo uriya mutungo kamere kimaze kuzura ku kigero cya 99.7% nk’uko Minisitiri Ruth Nankabirwa abyemeza.
Ahandi bivugwa ko hazakorerwa iyo mirimo ni ahitwa Kingfisher Oil Field bacungwa n’ikigo CNOOC Uganda Limited.
Aha ho hazaba hafite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru rwa essence 40,000 ku munsi.
Muri Mutarama, 2023 nibwo Perezida Museveni yahatangirije imirimo yo kubuka uru ruganda ku mugaragaro.
Ku byerekeye kubaka icyambu ibikomoka kuri petelori byo muri Uganda bizajya bitunganyirizwaho muri Tanzania, The East African yanditse ko hari umuyoboro ureshya na kilometero 1,443 uzajya ubivana mu Burengerazuba bwa Uganda ahitwa Hoima ubijyana ahitwa Tanga muri Tanzania.
Mu mwaka wa 2006 nibwo Uganda yamenye ko burya ifite ibikomoka kuri petelori byinshi biri mu butaka bwayo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bayo bwerekanye ko ibyo ibitse mu butaka bikomoka kuri petelori bingana n’utugunguru( barrels) miliyari 6.5.