Mu Mafoto: Uko Urubyiruko Rw’Indashyikirwa Rwiyeretse PM Ngirente Bya Gisirikare

Urubyiruko 494 rurimo urusanzwe ruba mu Rwanda n’uruba mu mahanga rwaraye rweretse Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente n’abandi bashyitsi ko rwatojwe imyitwarire ya gitore kandi rwayifashe neza.

Izi ndashyikirwa zigize icyiciro cya 14, zikaba zatumye zo na bagenzi bazo bazibanjirije bahita bagera ku bantu 5000 birenga bagize Indashyikirwa.

Uretse kuba rwabisobanuye mu magambo, rwanabyerekanye mu ntambuko ya gisirikare, idasobanya no mu myiyereko y’imikino njyarugamba igamije kwerekana ko rwiteguye gutabara Abanyarwanda.

N’ikimenyimenyi umunani muri abo bahungu n’abakobwa bahise biyangikisha kujya mu ngabo z’u Rwanda.

Mu gihe cy’iminsi 47 bari bamaze mu kigo cya Nkumba mu Karere ka Burera batozwa, abo basore n’inkumi bahawe uburere mboneragihugu, imyitozo y’ibanze ya gisirikare, indangagaciro zo gukunda igihugu, ubumwe, ubunyangamugayo n’umurava mu byo bakora.

Babwiye Minisitiri w’Intebe ko muri icyo gihe cyose bigishijwe amateka n’umuco by’u Rwanda, Icyerekezo cyarwo mu mwaka wa 2050 n’uruhare bazagira kugira ngo kigerweho.

Aba basore n’inkumi basezeranyije umushyitsi mukuru ko bazakomeza gukorera u Rwanda batizigamye kandi ko aho bazaba bari hose bazaruvugira.

Bose bahurije ku ngingo y’uko amasomo bahawe mu gihe kirenze ho gato amezi abiri zabigishije kugira ubumwe, guharanira ko u Rwanda rutera imbere no gukomeza kuruhesha isura nziza.

Ibyo kandi ngo byagombaga kugendana no kwirinda ibiyobyabwenge bikajyanirana no guharanira kugira ubuzima bwiza.

Dr. Jean Damascѐne Bizimana uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari nayo ifite inshingano yo gutoza uru rubyiruko indangagaciro nyarwanda yashimiye ababyeyi bemeye ko abana babo bava iyo ikantarange bakaza kwiga ibyagirira u Rwanda rwabo akamaro.

Yanazishimiye ko zitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu kandi akaba yaragenze neza.

Abenshi muri bo ni abatoye bwa mbere Umukuru w’Igihugu n’Abadepite kuko mu bantu 494 abangana na 484 ari bo batoye bwa mbere, naho 16 batoye ku nshuro ya kabiri.

Mu kigo cy’igihugu cy’ubutore cya Nkumba hari hashyizwe Ibiro by’Itora kugira ngo urwo rubyiruko ruhatorere.

Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente yarusabye kuzarinda ibyagezweho no gukomeza kugira indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda by’umwihariko.

Avuga ko iyo urubyiruko rubaswe n’ibiyobyabwenge birugiraho ingaruka, bikabera imiryango yarwo ikigeragezo n’isoko y’agahinda ndetse bigahombya igihugu cyarubyaye.

Ati: “ Turi igihugu gishaka ko urubyiruko rwacu rutajya mu biyonyabwenge kuko ibiyobyabwenge byica ubwonko bigatuma icyo igihugu kirutegerejeho kitaboneka, ariko nawe icyo umuryango wawe wari ugutegerejeho ntuzakibone. Mureke twirinde ibiyobyabwenge”.

Uru rurubyiruko 494 rugizwe n’abakobwa 216 n’abahungu 278.

Muri bo iri torero ririmo abanyeshuri 33 biga mu mashuri makuru na Kaminuza mu mahanga naho 67 muri bo biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2008 nibwo Perezida Paul Kagame yatangije Itorero ry’igihugu.

Mu muhango wo kurangiza amasomo yahawe ziriya Ndangamirwa hari abayobozi bakuru barimo n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi, umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig Gen Muhizi Pascal, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, Minisitiri w’urubyiruko no kwita ku buhanzi Dr. Jean Népomuscene Abudallah Utumatwishima n’abandi.

Amafoto:

Ababyeyi bari baje kwifatanya n’abana babo barangije amasomo y’ubutore
Baberekaga aho baca ngo bajye mu byicaro bateguriwe
Ikinyabupfura no kubaha buri wese nibyo bibaranga
Arasuhuza Ngabo wo ku Ibere rya Bigogwe
Clementine Mukeka yari yahigereye
Arasuhuza ababyeyi bicaye mu ihema ry’abashyitsi b’imena
Gen Nyakarundi ari kumwe na Gen Muhizi
Basuhuje Minisitiri w’Intebe mu cyubahiro cya gisirikare
Ngirente yabibukije kwirinda ibiyobyabwenge no kuzirikana u Rwanda aho bari hose
Bacishijeho akadiho berekana ko batojwe umuco nyarwanda.
Ni itorero Indashyikirwa ribaye ku nshuro ya 14
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version