Ubutegetsi bwa Uganda bwafashe umwanzuro wo kwirukana ku butaka bwayo umwe mu bayobozi ba RNC ari we Robert Mukombozi.
Amakuru Taarifa ikura muri bamwe mu bakorana n’ubutegetsi bw’i Kampala avuga ko Robert Mukombozi yari asanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia akaba yarafatiwe muri Uganda aho yaje mu ruzinduko rw’akazi yoherejwemo n’ubuyobozi bwa RNC.
Uwaduhaye amakuru yagize ati: “ Robert Mukombozi yari asanzwe aza muri Uganda aturutse muri Australia akaba yazaga guhura na bagenzi be bakorana na RNC muri Uganda barimo Sulah Nuwamanya na Boonabana Prossy.”
Mukombozi kandi ngo yari afite umukobwa w’inshuti ye ukomoka muri Uganda yazaga gusura.
Muri Uganda yari ahafite uburinzi yahabwaga na bamwe mu bakorana na Prossy Boonabana.
Kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangira gushaka uko umubano hagati ya Kigali na Kampala wakongera kuba mwiza, abantu bose bakorana na RNC bumvise batagiye kugubwa nabi.
Ikindi ni uko hari n’abandi banzi b’u Rwanda baba muri Uganda bagomba kwitega ingaruka z’ibyo bakora.
Ngo n’ubwo byatinda ariko bizarangira bafashwe.
Ni amakuru Taarifa ikura muri bamwe mu bakora mu nzego z’ububanyi n’amahanga baba muri Uganda.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 02, Mata, 2022.
Gen Muhoozi kuri uyu wa Gatandatu kuri Twitter yasobanuye ko Mukombozi yirukanywe muri Uganda, amwita umwanzi w’u Rwanda na Uganda ndetse ko asubijwe aho yaje aturuka.
Uyu musirikare mukuru yabishyize kuri Twitter biza biherekejwe n’amafoto ya Robert Mukombozi afite ibikapu agana ahari indege ku kibuga cyazo Entebbe.
Mukombozi yoherejwe muri Australia nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi atangaje ko atazihanganira abantu bakorera ibyaha ku butaka bw’igihugu cye bagahungabanya uwo yita ‘Uncle’ ni ukuvuga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ubwo Robert Mukombozi yafatwaga, Lt Gen Muhoozi yashimiye Major Gen James Birungi ushinzwe Urwego rw’iperereza rya gisirikare muri Uganda kubera akazi yakoze.
Kuri Twitter yaranditse ati: “Sinkunze gukora ibintu nk’ibi ariko iyo biri mu gutabara abasirikare banjye, ntacyo ntakora. Ndashima umuyobozi wa CMI Major General Birungi ku kazi keza yakoze. Uyu mwanzi wa Uganda n’uw’u Rwanda yurijwe indege asubizwa ahari ho hose yaje aturuka.”
I don't like doing this, but if it saves the lives of my soldiers, I will do anything. I thank CMI, under Maj.General Birungi for this excellent operation. This enemy of Uganda and Rwanda was picked up and sent back to wherever he came from. pic.twitter.com/Z1Y2DktyqO
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 2, 2022
Umutwe w’iterabwoba RNC Robert Mukombozi akorera, washinzwe mu mwaka wa 2010, ushingwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda afatanyije na Col Patrick Karegeya wari ushinzwe ubutasi mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe bombi bakaba barabaga muri Afurika y’Epfo.
Ibiri kuba ndetse n’ibizaba ku bantu ba RNC Muhoozi aherutse kubibaciramo amarenga.
Yarababwiye ati: “ Gen Kayumba nakuburiye kenshi kandi ndabona ukomeje gukina n’igihugu cyanjye kandi ingaruka zizakubaho ni mbi. RNC nta mwanya na muto ifite muri Uganda.”
Muri Gashyantare, 2022 Lt Gen Muhoozi kandi yavuze ko azakora uko ashoboye agaca ibikorwa byitubahirije amategeko bikorerwa na RNC mu gihugu cye, avuga ko uriya mutwe w’iterabwoba wari hafi gukurura intambara itari ngombwa hagati y’u Rwanda na Uganda.
Mukombozi yari amaze igihe akorana n’ubutegetsi bwa Australia abugira inama ku byerekeye abimukira, ubuzima, uburezi n’imiturire.