Major General James Birungi wahoze ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’Uganda guhera mu mwaka wa 2020 kugeza 2025, yoherejwe mu Burundi guhagararira inyungu za gisirikare, ibyo mu Cyongereza bita Defence Attaché and Military Advisor.
Umuyobozi mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda ushinzwe ibikorerwa mu Biro by’Umugaba mukuru witwa Col Chris Magezi niwe watangaje iby’icyo cyemezo, kikaba kimwe mu byemezo bikomeye biheruka gufatwa byerekeye kuvana umuyobozi mukuru mu Biro runaka akajyanwa mu bindi.
Mbere yo guhabwa inshingano zivuhwa aha, yabanje kuba umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka cyane cyane mu misozi zigize ikitwa Mountain Division.
Mbere yahoze ayobora Ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare, umwanya yasimbuyeho Major General Abel Kandiho, usigaye ukora mu buyobozi bukuru bwa Polisi ya Uganda.
Kuyobora ubutasi bwa gisirikare yabisimbuweho na Major General Richard Otto, hari Tariki 16, Mata, 2025.
Uyu mwanya Major General James Birungi yawugiyeho mu mwaka wa 2020 ubwo yasimburaga Kandiho.
Amakuru avuga ko Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba yohereje Birungi i Burundi amuhungisha ibyo yavugwagaho byagizwemo uruhare n’aba ofisiye babiri umwe ufite ipeti rya Colonel undi akagira irya Major bakoraga mu rwego rw’ubutasi yayoboye.
Ibinyamakuru Nilepost na Uganda Observer byemeza ko abo basirikare, bitatangaje amazina yabo, bashobora kuba barakingiwe ikibaba na Gen. Birungi.
Abanditsi bavuga ko n’ubwo nta tangazo rya Minisiteri y’ingabo rizasohoka rihuza ibyo byombi, igihe byabereye ari cyo cyatumye ibyo bifatwa bityo.
Umwanya Gen Birungi yari ari ho yawusimbuweho na Brig Gen Paul Muwonge.
Muwonge niwe uherutse no gushingwa kuzayobora ingabo za Uganda ziri mu gikorwa kitwa Operation Shuuja zihuriyeho n’iza DRC kigamije kwirukana inyeshyamba za ADF.
Mu Burundi Maj Gen Birungi asimbuye Brig Gen Simon Ochan.
Ibiro by’ingabo za Uganda byatangaje ko izo mpinduka zakozwe mu rwego rwo kurushaho gutuma imikorere inoga kandi ikagera no mu Karere.