Ugushakamo Inyungu Ngo Agucuruze Abanza Kukumenya- RIB

Abakozi ba RIB babwiye abatuye Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu amayeri abacuruza abantu bakoresha. Ngo babanza kumenya uko runaka abayeho bityo bakabona aho bahera bamushukashuka.

Ikindi ngo ni uko abantu bacuruza abandi akenshi atari bo baza kubishakira ahubwo batuma undi muntu wakwizerwa, akaza kureba niba mu isibo haboneka umuntu umwe cyangwa babiri wakwemera ikintu runaka.

Akenshi abibasirwa ni abakobwa baba bafite hagati y’imyaka 15 na 19, ariko ngo n’abahungu bake bijya bibabaho.

Abibasirwa cyane n’abo banyabyaha ni abakene n’imfubyi.

- Advertisement -

Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu witwa Marianne Mukansonera yabwiye abaturage ko abakora buriya bucuruzi baba barimo abakorera imbere mu gihugu n’abandi babukorera hanze yacyo.

Ati: “ Umuntu aragushuka akakuvana Busasamana akakwizeza ko aho akujyanye ubuzima buzahinduka wagera yo ntibibe.”

Avuga ko kimwe mu byerekana ko runaka ashaka gucuruza undi, amubwira ko azamuhuza n’undi muntu kandi ko hari ibibazo uwo muntu azakeneraho ibisubizo, bityo ko ari ngombwa ko azabimuha nta mananiza.

Mukansonera asaba abantu bose kujya bagirira amakenga umuntu ubabwiye atyo!

Ushaka kugurisha undi ngo abanza no kumubaza niba hari amakuru afite ku gihugu runaka, akamubaza niba yaba afite cyangwa yarigeze gutunga passport.

Ibihugu by’Afurika bikunze gucishwamo abantu bagiye kugurishwa ni Uganda.

Mu myaka yashize hari Abanyarwandakazi benshi bagarujwe baragiye gucuruzwa hanze baranyujijwe muri Uganda.

Muri Aziya bakunze kugurishwa muri Kuweit, Oman, Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Ubugenzacyaha busaba abantu kujya bagira amakenga ntibashamadukire ababizeza ibitangaza bazakura imahanga ahubwo bakaguma mu Rwanda bakora.

Abiyemeje kujya mu muhanga kandi ngo bagomba kuba bazi neza ikibajyanye, bitari ukujyayo kuko uzatungwa na runaka cyangwa ngo azagushakire akazi ushobora no kubona mu Rwanda.

RIB iri mu bukangurambaga bukorerwa ku Turere dukora ku mipaka bugamije kubwira abantu amayeri abacuruza abantu bakoresha, uko wabatahura n’uko wabimenyesha inzego icyo cyaha kikaburizwamo.

Abaturage bari kubwirwa amayeri y’abacuruza abantu

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version