UR Irishyuza Abanyeshuri Bahawe Mudasobwa Bakazirya

Umuvuguzi wa Kaminuza y’u Rwanda Ignatius Kabagambe yabwiye Taarifa ko uru rwego rwa Leta rwamenye ko hari abanyeshuri bagurisha mudasobwa bahawe ngo bazigireho. Ibi byatumye ikora igenzura, abo isanze batazifite ibasaba kuzigarura.

Kuzigarura ngo bikubiyemo kuzizana nka mudasobwa nyirizina bitaba ibyo bakishyura amafaranga agendanye n’agaciro kazoo.

Ignatius Kabagambe avuga ko ibyatangajwe kuri X ko Kaminuza y’u Rwanda yaciye bariya banyeshuri miliyoni Frw 1.5 ari ibinyoma kuko ngo nta mudasobwa muzo bahaye abanyeshuri ifite kariya gaciro.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko bajya gutangiza ibyo kwishyuza ziriya mudasobwa, bari bafite amakuru ko hari abanyeshuri bazigurisha.

- Kwmamaza -

Ati: “ Ubundi ziriya mudasobwa ni inguzanyo abanyeshuri bafashe kugira ngo bige bazazisubize n’abandi bazazigireho. Ntabwo ari izo kugurisha, ntabwo ari cyo Leta yazibahereye. Amafaranga ya Leta agomba gukora ibyo yagenewe.”

Avuga ko ziriya mashini zifite ibiciro bitandukanye ariko ngo ntayo igejeje kuri miliyoni Frw 1.5, akungamo ko amafaranga umunyeshuri agomba kwishyura ari akubiye mu masezerano aba yaragiranye na Kaminuza ubwo yafataga iyo mashini.

Kabagambe yavuze ko umunyashuri ufite imashini azayisubiza ariko ko uwo bizagaragara ko yayiriye cyangwa se ko bayimwibywe, azayishyura mu mafaranga.

Ati: “ Iyo wayigurishije biba bivuze ko wayatse utayishaka. Icyo gihe rero uba ugomba kuyishyura kuko umutungo wa Leta ukoreshwa ibyo wagenewe.”

Uyu muyobozi avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bazigurishije ku mafaranga make hanyuma bakumva ko bakwiye kuzishyura bagasubira kuwo bazigurishije nawe akabasaba ko bagomba kumwungura.

Muri rusange ngo Kaminuza irashaka ko umuco wo kugurisha ibya Leta ucika kandi bigatangirira mu banyeshuri.

Kugenzura ibya ziriya mudasobwa byatangiye mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2023.

Abanyeshuri basabwe kwishyura imashini bahawe ngo bige
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version