Uhagarariye Ubutegetsi bwa Palestine mu Nama yahuje Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bitabiriye Inteko yaguye y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe witwa Mohammed Shtayyeh yasabye abateraniye muri iyi Nama kudatora bemerera Israel kuba Umunyamuryango wa AU.
Akibivuga byateje impaka ndende hagati y’Abakuru b’ibihugu bitabiriye iri Nteko barimo n’uwaje ahagarariye Israel.
Mbere y’uko abisaba, Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe Bwana Moussa Faki yari yasabye bagenzi be kwemera ko Israel iba umunyamuryango w’indorerezi kuko ngo bizafasha mu gushaka amahoro haba muri Afurika n’ahandi ku isi.
Icyifuzo cya Faki ariko cyamaganywe na Minisitiri w’Intebe wa Palestine Bwana Mohammed Shtayyeh wavuze ko ibyo Israel ikorera abanya Palestine ari agahomamunwa k’uburyo nta gihugu gikwiye kwemera gukorana nayo.
Yabibwiye Abakuru b’ibihugu ndetse n’abaza Guverinoma bagera kuri 55 bitabiriye iyi Nama izamara iminsi ibiri.
U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri warwo ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Impaka zo kwemerera zo kwemerera cyangwa kwangira Israel kwinjira muri Afurika yunze ubumwe zatangiye muri Nyakanga 2021 ariko ziza kuba zisubitswe kugira ngo ibihugu bizabiganireho kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 kugeza kuri taliki 06, Gashyantare, 2022 nyuma bizafatweho umwanzuro.
Kugeza ubu nta mwanzuro uratangazwa kuri iyi ngingo ishobora kuza gufata umwanya munini mu biganiro biri kubera Addis Ababa.
Ibihugu by’Afurika bidashaka ko Israel iba umunyamuryango ni Nigeria, Algeria, Afurika y’Epfo, Zambia n’ibindi bigize SADC.
Ku rundi ruhande ariko, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gabon, Morocco na Togo bishyikiye ko Israel ihabwa uriya mwanya.
Ikibazo cyo kwakira cyangwa kutakira Israel muri uyu muryango ni ikibazo gikomeye k’uburyo Umuvugizi w’Ibiro by’Umunyamabanga mukuru wa AU witwa Ebba Kalondo yirinze kugira icyo agitangarizaho Reuters.
Ndetse n’Umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe Afurika witwa Sharon Bar-li ntiyagize icyo abivugaho.