Uhuru Kenyattta Yasuye Goma

Mu rwego rw’akazi ke k’ubuhuza, Uhuru Kenyatta yaraye ageze  i Goma kureba uko ibintu byifashe.

Muri uyu mujyi kandi niho ingabo z’igihugu akomokamo, Kenya, zikambitse mu gihe zitegura gutangira guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ibica bigacika mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Uhuru yahuye na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi baganira aho ibintu bigeze ngo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu cye n’icyakorwa ngo byihutishwe.

Umunyamakuru wa RFI uri i Goma avuga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo Uhuru Kenyattta yagere i Goma.

- Advertisement -

Ntiharamenyakana niba hari abandi banyacyubahiro  bari mu buhuza yashinzwe bazanye nawe  muri uriya mujyi.

Hagati aho kuri uyu wa Mbere Taliki 14, Ugushyingo, 2022 amakuru yavugaga ko abarwanyi ba M23 bari kurya isataburenge umujyi wa Goma.

Kuri uyu wa Kabiri byatangajwe ko birukanye FDLR ahantu yari imaranye igihe hitwa Tomgo.

Yari ihamaranye imyaka 18.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version