U Rwanda Rwiyemeje Ko Ibiganiro Biyobowe Na Angola Bizatanga Umusaruro- Prof Nshuti Manasseh

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Prof Nshuti Manasseh yavuze ko umuhati wa Perezida Lorenco mu guhuza u Rwanda na DRC ndetse n’ibindi bice birebwa n’ibibazo biri muri DRC utazaba impfabusa. Ngo u Rwanda rwiyemeje ko bizatanga umusaruro.

Prof Nshuti yabivugiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 47 Angola imaze yigenga. Ni ubwigenge yabonye yogobotoye ubukoloni bw’Abanya Portugal.

Mu ijambo rya Prof Nshuti Mannasseh harimo ko u Rwanda rwishimira umubano rufitanye na Angola kandi ko ushingiye ku ngingo nyinshi zirimo ubucuruzi, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.

Avuga ko ikindi cyerekana ko umubano umeze neza ni uko ibihugu ibihugu byombi bifitanye za Ambasade.

- Advertisement -

Nshuti Manasseh ati: “ u Rwanda na Angola turi abafatanyabikorwa ba kera kandi  kuba ibihugu byombi bifitanye za Ambasade ni ikintu cyo kwishimira.”

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda Hon Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio  yashimye ko abaturage b’u Rwanda n’abaturage ba Angola babanye neza kandi bakorana hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.

Uyu mubano kandi uherutse kugezwa no ku rwego rw’ubushakashatsi muri za Kaminuza nyuma y’amasezarano yasinywe kuri uyu wa Mbere Taliki 14, Ugushyingo, 2022.

Ambasaderi Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio nawe yagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’izindi mpande zirebwa n’umutekano muke uri muri DRC.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere Taliki 14, Ugushyingo, 2022, Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio  yavuze ko yizeye ko umuhati Perezida w’igihugu cye ashyira mu guhuza impande zihanganye muri DRC uzagira icyo utanga n’ubwo yemera ko ari ‘akazi gakomeye.’

Yagize ati: “Nibwo akazi afite gakomeye ariko karashoboka. Twizera ko hari ibyo bagezeho kandi bizafasha mu guhuza impande ziri guhangana mu kibazo kiri muri DRC. Dufite icyizere cy’uko hari ikizagerwaho n’ubwo hari ibibazo. Mureke dutegereze ibizava muri buhuza kandi twizeye ko hari icyo bizatanga.”

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda Hon Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batumiwe ngo bifatanye na Angola mu kwizihiza imyaka 47 imaze yigenga
Ambasaderi w’u Bwongereza Omar Daair( uwa kabiri uturutse ibumoso) nawe yari ahari
Ambasaderi w’u Bufaransa n’uw’u Burundi n’uhagarariye u Burundi yari ahari

Angola mu magambo avunaguye…

Iki ni igihugu kiri mu bikize kurusha ibindi muri Afurika cyane cyane iyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ni kimwe mu bihugu bicukura Petelori nyinshi kandi bifite diyama nyinshi.

Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Luanda, abagituye bavuga ururimi rw’Igipolitigari.

Indimi gakondo z’aho ni Kimbundu, Umbundu, Chokwe na Kikongo. Ubwoko bwiganje muri kiriya gihugu ni ubwitwa Ovimbundu.

Mu baturage ba Angola harimo n’Abashinwa(1%), n’abanya Burayi(1%).

Abenshi ni Abakirisitu kuko bafite umubare urenga 90% by’abatuye iki gihugu.

Angola yabonye ubwigenge Taliki 11, Ugushyingo, 1975.

Angola ni kimwe mu bihugu bike by’Afurika byakolonijwe n’Abanya Portugal

Ikagira ubuso bwa Kilometero kare 1,246,700. Ituwe n’abaturage bagera kuri 34, 789,024.

Umusaruro mbumbe w’abaturage ba Angola ungana na Miliyari $210.034 n’aho umuturage w’iki gihugu muri rusange yinjiza $ 7,360 ku mwaka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version