Polisi yo muri Afurika y’Epfo yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, imukurikiranyeho uruhare mu nkongi yafashe Inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu.
Mu gitondo cya kare cyo kuri iki Cyumweru tariki 02, Mutarama, 2022 nibwo inkuru yabaye kimomo ku isi hose ko Inteko ishinga amategeko yafashwe n’inkongi.
Umugoroba warinze ugera abashinzwe kuzimya inkongi bakirwana nayo.
Bimwe mu byahiye ni inyandiko zirimo amateka y’Afurika y’Epfo ndetse n’inyandiko y’umwimerere yanditswemo amagambo ya mbere yanditswe ubwo indirimbo yubahiriza kiriya gihugu yandikwaga.
Inteko ishinga amategeko y’Afurika y’Epfo yubatswe mu Mujyi wa Cape Town.
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’abakozi ba Leta muri kiriya gihugu witwa Patricia De Lille yabwiye abanyamakuru ko uwafashwe yafatiwe muri kimwe mu byumba by’iriya Nteko nyuma gato y’uko abashinzwe kuzimya inkongi bagabanyije ibibatsi byayo.
Reuters yanditse ko nyuma yo gufatwa ukekwaho ruriya ruhare yahise ashyikirizwa ishami rya Polisi ryitwa Hawks
De Lille avuga ko gushyikiriza uriya muntu ishami rya polisi ryitwa Hawks ari ngombwa kubera ko ari ryo rishinzwe gukurikirana abantu bakora ibyaha nka biriya birimo no kwibasira inyubako za Leta.
Amashusho yafashwe na cameras zo muri iriya Nteko yerekana ko hari umuntu wageze muri iriya nyubako mu gitondo cya kare mbere y’uko inkongi yaduka.
Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashimye abashinzwe kurwanya inkongi kubera umuhati wabo wo kuzimya iriya nkongi, yongeraho ko ari ibyo kwishimira ko akazi mu zindi nyubaka zigize iriya ngoro kakomeje.
Ingoro ya Cape Town yubatswe hagati y’imyaka ya 1875–1884.