Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibigo Bikoresha Neza Ihame Ry’Uburinganire Byabihembewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ibigo Bikoresha Neza Ihame Ry’Uburinganire Byabihembewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2024 9:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, Rwanda Standards Board,  ku bufatanye n’Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihame ry’uburinganire, GMO, ndetse na UNDP baraye bahaye ibihembo ibigo 19 basanze byubahiriza ririya hame kurusha ibindi.

Byakozwe nyuma y’Icyumweru izo nzego zari zimaze zisura inganda ngo harebwe uko zibahiriza iri hame ndetse no kureba niba zizi ko hari amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ihame ry’uburinganire yasohowe na RSB kugira ngo ziyakurikize.

Mu muhango waraye uhurije hamwe inzego n’ibigo hagamijwe ku bihemba, Umuyobozi mukuru wa RSB Murenzi Raymond yavuze ko biriya bigo byagize neza ubwo bwimikazaga ririya hame.

Ati: “ Twishimiye umuhati wanyu mu gutuma ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bigo mukorera. Ibi bihembo twise Gender Seal Certification programme dukoranamo n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire byerekana ubushake bwo guha abantu bose amahirwe angana mu kugera ku byiza igihugu gitanga ku bagituye”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Raynond Murenzi uyobora Rwanda Standards Board

Murenzi avuga ko amahanga ashimira u Rwanda kuri iyo ngingo, ibi bikaba ari byo byatumye ikigo ayoboye gishyiraho amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ihame ry’uburinganire mu bigo by’abikorera ku giti cyabo ariko no mu bya Leta cyangwa ibiyishamikiyeho.

Nadine Gatsinzi uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire yabwiye abari aho ko ashima kuba ibi bigo byarikamakaje ririya hame, haba mu nzego z’abikorera ndetse no mu bya Leta.

Ibi, kuri Gatsinzi, ni intambwe iboneye yo gutuma ibitsina byombi bigira uruhare mu iterambere kandi abantu bagakora bishimiye gukorana na bagenzi babo, batarobanuwe cyangwa ngo bahezwe mu bikorwa bibafitiye akamaro bikakagirira n’igihugu.

Nadine Gatsinzi

Madamu Coumba Sow uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, One UN,  yavuze ko kwimakaza iri hame ikintu cy’ingezi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Sow avuga ko ubwo iri hame ryatangiraga gukoreshwa mu myaka mike ishize, hari bamwe mu bayobozi b’ibigo bumvaga ko rizabahombya.

- Advertisement -

Kugeza ubu hari abahinduye imyumvire, basanga ahubwo iyubahirizwa ryaryo ritanga umusaruro.

Umwe muri abo bayobozi b’ibigo ni Benjamin Gasamagera ufite ikigo Safari Center.

Avuga ko uburinganire bwakomeje kumuzamurira umusaruro kandi abyishimiye.

Coumba Sow

Ijambo rya Coumba Sow kandi rishimira ko Leta y’u Rwanda yabereye UN-Rwanda umufatanyabikorwa mwiza, ushyira mu bikorwa gahunda zose zemeranyijweho.

Yunzemo ko guha biriya bigo ibihembo bizatuma birushaho guteza imbere ririya hame no kuzamura umusaruro muri rusange.

Mu mwaka wa 2023 nibwo RSB yatangaje inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga ihame ry’uburinganire akwiye gukurikizwa mu bigo byose bikorera mu Rwanda.

Iryo hame rigamije kumenyesha abantu ayo mabwiriza kugira ngo ibigo bikorera mu Rwanda bihe abakozi babyo bose amahirwe agana, nta vangura iryo ari ryo ryose.

Abifuza kubona amabwiriza igenga ubuziranenge bw’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bashobora kubona inyandiko yaryo ku Kigo cy’igihugu cyishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, iyo nyandiko ikaba igura Frw 33,000.

Abayobozi b’ibigo byavuzwe haruguru bahembye ibigo 19 kubera iyubahirizwa rya ririya hame.

Ibyo bigo ni ATL and Akagera Aviation, Four Points by Sheraton, Stafford Coffee Breweries, King Faisal Hospital, Silverback Tea Company Limited, Wood Foundation Africa, Aux Delices Honey Ltd, The New Times Publications Limited, Vivo Energy Rwanda, Kitabi Tea Company Limited, Rwanda Inter-link Transport Company Ltd (Ritco), Rwanda Developing Board, Akagera Coffee Project (SME), Masaka Farms Ltd (SME), Nyamurinda Coffee Growers Ltd, Afri-Foods Ltd, 1000 Hills Products Rwanda Ltd (SME), Tropi Wanda Ltd (SME) na Virunga Biotech Ltd (SME).

TAGGED:featuredIbigoIhameMurenziRwandaUburinganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Twishakiye Formula Yo Kwikemurira Ibibazo-Kagame
Next Article Telefoni 520,000 Za Airtel Zimaze Guhabwa Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?