Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukekwaho Kwica Shinzo Abe Agiye Kubiranishwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ukekwaho Kwica Shinzo Abe Agiye Kubiranishwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2022 9:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
CORRECTS SECOND SENTENCE - Tetsuya Yamagami, center, holding a weapon, is detained near the site of gunshots in Nara, western Japan Friday, July 8, 2022. Yamagami is accused of assassinating former Prime Minister Shinzo Abe by opening fire on at him from behind as he delivered a campaign speech, an attack that stunned a nation that has some of the world’s toughest gun laws.(Nara Shimbun/Kyodo News via AP)
SHARE

Ubushinjacyaha mu Ntara yitwa Nara yo mu Buyapani buvuga ko rwagati muri Mutarama, 2023 buzageza mu rukiko umugabo w’imyaka 42 witwa Yamagami bukurikiranyeho kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe witwa Shinzo Abe.

Ikinyamakuru cyo mu Buyapani kitwa Kyodo News kivuga abaganga basuzumye ubuzima bwo mu mutwe bw’uriya mugabo basanze nta kibazo afite cyatuma ataburanishwa.

Tetsuya Yamagami  yishe Abe muri Nyakanga, 2022 amuturutse inyuma aramurasa.

Yamwubikiriye ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abashakaga kuzajya muri Sena.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yasobanuye icyo yamujijije…

Tetsuya Yamagami ukurikiranyweho kwica  uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yabwiye Polisi ko igitekerezo cyo kumwica cyamujemo nyuma y’uko idini Shinzo Abe yagize uruhare mu gushinga, ryatumye umuryango we ukena.

Yamagami ni umuhungu w’ababyeyi bahoranye ikigo cyatangaga serivisi z’ubwubatsi kandi cyari giteye imbere.

Nyina yari umwe mu bayoboke b’idini ryitwa Unification Church of the Japan naryo rishingiye ku rundi rigari ryitwa the Family Federation for World Peace and Unification.

Afite mushiki we na murumuna we.

- Advertisement -

Icyakora Se yapfuye akiri muto, ikigo cyabo cy’ubucuruzi gitangira gucungwa na Nyina.

Uyu mubyeyi yaje kuba umuyoboke w’imena wa rya dini ndetse akajya atanga amaturo n’impano bitubutse.

Umwe mubo mu muryango wa Yamagami niwe wabibwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Buyapani bikomeye kitwa Asahi Shimbun.

Nyuma y’igihe runaka, Yamagami yagiye kumva yumva umwe mu bavandimwe be aramuhamagaye, amutakambira ko bashonje, ko nta cyo guteka bafite.

Kubera ko hari uko yari ameze mu mufuka, yatangiye kuboherereza agafaranga ndetse akanapfunyikisha inyama ngo bazibagemurire bityo barye akaboga.

Ubudahemuka bwa Nyina kuri ririya dini nibwo bwatumye umutungo w’ikigo cyabo urangira kuyoyoka.

Mu mwaka wa 2002 Nyina yatangirije ikigo cyabo gishinzwe imisoro n’amahoro ko ubucuruzi bwabo bwahombye, ndetse mu mwaka wa 2009 ikigo kirafunga.

Yamagami yaje kumenya ko mu mikorere no mu mishingirwe ya ririya dini ryakenesheje ababyeyi be, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe yabigizemo uruhare bituma atangira kumwitwaramo umwikomo n’urwango.

Yabwiye abagenzacyaha ko urwango yanze Abe rwakomeje gukura kugeza ubwo ateguye uko azamuhitana.

Iby’uko yaba yaramwishe amuziza impamvu za Politiki, yarabihakanye ahubwo ashimangira ko yamujijije ko yagize uruhare mu gutuma idini ryahombeje Nyina rivuka.

Tetsuya Yamagami ukurikiranyweho kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Yasanze aho kugira ngo yice uwayoboraga ririya dini, ahubwo yakwivugana Shinzo Abe kuko ari we wari umuyobozi mukuru ku rwego rw’igihugu kandi akaba yaragize uruhare mu guhombya umutungo w’iwabo nk’uko yabivugaga.

Ukurikiranyweho kwica Minisitiri Abe avuga ko mbere yabanje gutekereza uko yakoresha ikintu giturika ariko asanga cyahitana benshi ahitamo gukora imbunda kuko ari yo yari bwice Abe wenyine.

Yamagani yabanje kugerageza niba imbunda ye izakora, asanga izabishobora.

N’ubwo abagenzacyaha bavuga ko uriya musore yakoze ibyo azi kandi yateguye neza kuko yari afite na gahunda y’aho Shinzo Abe aziyamamariza, ngo ntibyakuragaho ko agomba gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe ngo harebwe niba nta kibazo ahafite.

Nyuma yabyo nibwo hakurikiyeho  ibindi bikorwa byo kumukurikirana mu nkiko.

TAGGED:AbeBuyapaniImbundaMinisitiriShinzo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF: Umutwe Udasanzwe Warangije Imyitozo Ya Gikomando i Nasho
Next Article Intambara Yongeye Gututumba Hagati Y’u Bushinwa N’u Buhinde
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?