Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukekwaho Kwica Umukecuru W’i Ngoma Akamuca Umutwe Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Ukekwaho Kwica Umukecuru W’i Ngoma Akamuca Umutwe Yafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2024 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nduwamungu Pauline yishwe taliki 14, Ugushyingo, 2024.
SHARE

Umugabo witwa Nziza  wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma yafashwe na Polisi ifatanyije na RIB nyuma yo gukekwaho kwica Pauline Nduwamungu, uyu akaba umukecuru yishe arangije amuca umutwe.

Yabwiye abagenzacyaha ko yawumuciye kubera ko yari yarabwiwe ko ‘iyo wishe umuntu murebana, mu jisho rye hasigaramo ishusho yawe’.

Pauline Nduwamungu wari ufite imyaka 66 yishwe taliiki 14, Ugushyingo, 2024, yicirwa iwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko mu ibazwa ry’uyu ukekwa, yisobanuye  avuga ko impamvu yamwishe amuciye umutwe “  ko yagira ngo atazafatwa” ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.

Dr. Murangira avuga ko hagikorwa iperereza ngo harebwe koko niba uriya mukecuru yarazize  ko yari mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza niryo rizabigaragaza”.

Ikindi kikiri mu iperereza ni ukumenya niba Nziza yarishe uriya mukecuru ari wenyine cyangwa hari abandi babimufashijemo.

RIB ivuga ko ibyo bigomba gukorwa mbere y’uko idosiye y’ukurikiranywe igezwa mu bushinjacyaha.

Umuvugizi w’uru rwego yafashe mu mugongo abo mu muryango wa nyakwigendera, ashimangira ko iperereza rizerekana abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwe kandi bazagezwa imbere y’ubutabera.

Umurambo wa Pauline Nduwamungu uzashyingurwa kuri uyu wa Kane taliki 21, Ugushyingo, 2024.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideNduwamunguRIBUbugenzacyahaUmuramboUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Yatangije Murandasi Ya 4G Ikora Mu Rwanda Hose
Next Article U Rwanda Rurashaka Kongera Avoka Rwohereza Mu Mahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?