Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukekwaho Kwica Umukecuru W’i Ngoma Akamuca Umutwe Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Ukekwaho Kwica Umukecuru W’i Ngoma Akamuca Umutwe Yafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2024 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nduwamungu Pauline yishwe taliki 14, Ugushyingo, 2024.
SHARE

Umugabo witwa Nziza  wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma yafashwe na Polisi ifatanyije na RIB nyuma yo gukekwaho kwica Pauline Nduwamungu, uyu akaba umukecuru yishe arangije amuca umutwe.

Yabwiye abagenzacyaha ko yawumuciye kubera ko yari yarabwiwe ko ‘iyo wishe umuntu murebana, mu jisho rye hasigaramo ishusho yawe’.

Pauline Nduwamungu wari ufite imyaka 66 yishwe taliiki 14, Ugushyingo, 2024, yicirwa iwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko mu ibazwa ry’uyu ukekwa, yisobanuye  avuga ko impamvu yamwishe amuciye umutwe “  ko yagira ngo atazafatwa” ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.

Dr. Murangira avuga ko hagikorwa iperereza ngo harebwe koko niba uriya mukecuru yarazize  ko yari mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza niryo rizabigaragaza”.

Ikindi kikiri mu iperereza ni ukumenya niba Nziza yarishe uriya mukecuru ari wenyine cyangwa hari abandi babimufashijemo.

RIB ivuga ko ibyo bigomba gukorwa mbere y’uko idosiye y’ukurikiranywe igezwa mu bushinjacyaha.

Umuvugizi w’uru rwego yafashe mu mugongo abo mu muryango wa nyakwigendera, ashimangira ko iperereza rizerekana abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwe kandi bazagezwa imbere y’ubutabera.

Umurambo wa Pauline Nduwamungu uzashyingurwa kuri uyu wa Kane taliki 21, Ugushyingo, 2024.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideNduwamunguRIBUbugenzacyahaUmuramboUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Yatangije Murandasi Ya 4G Ikora Mu Rwanda Hose
Next Article U Rwanda Rurashaka Kongera Avoka Rwohereza Mu Mahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?