Umusore ukomoka i Karongi aherutse gufatanwa na bagenzi be babiri bakurikiranyweho kwiba Umunya Turikiya witwa Ismail wacuruzaga intebe n’ibindi bikoresho bya mu rugo. Yabwiye itangazamakuru ko yabikoze kubera ko Shebuja yari yaramwambuye. Umuvugizi wa RIB we avuga ko ibyo bidakwiye kuba urwitwazo.
Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Nyakanga, nibwo abasore batatu beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze kuregerwa n’umugabo w’umushoramari wavugaga ko yibwe ibintu bihenze.
Umwe muri bo bivugwa ko ari we wacuze umugambi wo kwiba, yabwiye itangazamakuru ko yemera rwose ko yibye uriya mugabo ariko ko yabitewe n’uko yari yaramwambuye, yanamuhemba akayamuha urusorongo.
Ati: “ Nabikoze kuko yari yaranyicishije inzara. Mu mezi abiri yari andimo yampembye Frw 20 000 gusa kandi yaragombaga kumpemba Frw 80 000. Twari twaremeranyije ko azajya ampemba Frw 40 000 ku kwezi.”
Uyu musore ukomoka mu Karere ka Karongi avuga ko bibabaje gukorera umuntu, ukamuha amaraso yawe ariko ntaguhembe kandi witanze.
Avuga ko buriya bujura yabukoze nyuma yo kubona ko Shebuja yamutereranye, ko atamuhemba neza bityo ahitamo kumwihimuraho.
Yavuze ko yababajwe nibyo yakoze, ariko ko aramutse ababariwe atazabyongera. Yasabye abandi bakoresha kujya bubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi babo, bakirinda kubahemukira.
Avuga ko yamaze kwiba ahita ahamagaza imodoka kugira ngo apakire iyo mari, ariko abanza kugurisha Firigo n’intebe imwe kugira ngo abone ayo ari bwishyure iyo modoka.
Baragiye baza gufatirwa i Kinyinya ku munsi wakurikiye uwo bivugwa ko bibiyeho biriya bikoresho.
Uwibwe witwa Ismael ukomoka muri Turikiya we avuga ko iby’uko yambuye uriya musore atari byo, ko ibyo avuga ari amarangamutima no kuyobya uburari.
Avuga ko amafaranga yose yari amurimo yayamuhaye kandi ku gihe.
Abajijwe impamvu atekereza ko yaba itera uriya musore kumubeshyera, undi yasubije ko atayizi, ko we[ukekwaho kwiba] ari we uyizi.
RIB iti: “ Kudahembwa Ntibivuze Kwiba’
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko umuntu uzitwaza ko adahembwa akajya kwiba agomba kuzabyirengera kuko kudahembwa bidatanga uburenganzira bwo kwiba.
Ati: “ Umuntu wese wiba agomba kuzirikana ko tuzamufata. Nta mpamvu n’imwe umuntu yagombye kwitwaza kugira ngo yibe. Iyo udahembwe na Shobuja hari ahandi uba ugomba kujyana ikirego ariko ntugomba kwiba. Kwiba bikongerera ikibazo aho kukigabanya.”
Ibyibwe birimo intebe nziza zo mu nzu, firigo, icyuma gitsindagira umuhanda, za tapi n’ibindi.
Byose hamwe bifite agaciro karenga miliyoni 19 Frw.
Byahise bisubizwa uwabyibwe.