Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Sosiyete Sivile basohoye itangazo rivuga ko ibyemerejwe i Washington hagati ya Kigali na Kinshasa hari abo byirengagije bityo ko bitazaramba.
Abagize ayo mahuriro bavuga ko n’ubwo hari ibifatika bikubiye muri ariya masezerano, ku rundi ruhande, hari ibyo yirengagije kuko ngo yasinywe hirengagijwe ko hari ibindi bihugu cyangwa amatsinda manini bifite kandi byagize uruhare mu byabereye muri DRC bityo ko n’urwo ruhande ruhande rwari bwinjizwe mu biganiro.
Bavuga ko, bitewe n’izo mpamvu, ariya masezerano atazaramba.
Abatavuga rumwe na Leta ya DRC bayishinja kandi imikorere idateza imbere Demukarasi irimo icyenewabo, ruswa no kutubahiriza uburenganzira bw’abantu.
Nk’uko biherutse gusabwa kandi na Kiliziya Gatulika, kuri bo ngo ni ngombwa ko n’inzego z’imbere mu gihugu zihabwa umwanya muri ibyo biganiro.
Bemeza ko ibyo ari byo byazatuma igihugu gitekana birambye.