Uko Amazi Mabi Ashobora Guhindurwa Urubogobogo Mu Gihe Cy’Ibiza

Abakorerabushake ba Croix Rouge bongerewe ubumenyi mu buryo bw’isuku n’isukura mu gihe cy’ibiza, harimo ibijyanye no gutunganya amazi ashobora gukoreshwa n’abantu benshi nk’igihe bavuye mu byabo.

Hahuguwe abantu 22 barimo abakozi ba Croix Rouge n’abakorerabushake bagize amatsinda y’ubutabazi, nabo bazahugura abandi ku buryo bwo gukumira indwara cyane cyane iziterwa n’umwanda.

Bahuguwe kandi ku guteranya ibigega bishobora kwimukanwa byabika amazi menshi, ubwiherero, no gutanga ubutumwa bujyanye n’isuku n’isukura.

Umukozi wa Croix Rouge ushinzwe amazi, isuku n’isukura, Mutangana Placide, yavuze ko iyo habaye ibiza abantu bagahungira hamwe, bakenera amazi yo gukaraba, kunywa cyangwa gukoresha andi masuku.

- Kwmamaza -

Muri icyo gihe ngo hari ubwo gutunda amazi bigorana, amahitamo akaba kuyacukura munsi y’ubutaka cyangwa kuyakurura hifashishijwe imipira, ariko ugasanga wenda amazi aboneka hafi aho ni ibiziba.

Ati “Uburyo bwo gutunganya amazi mabi rero akaba yakoreshwa, ni ingenzi cyane mu gihe cy’ibiza.”

Byagaragaye ko nubwo amazi yaba ibiziba, yanyuzwa mu kamashini karimo imiti ituma acayuka, akanyura mu mipira miremire, akagenda yivangura n’imyanda.

Iyo igipimo cy’ubwandure bw’amazi (turbidity) kimaze kujya hasi cyane, yongerwamo ikinyabutabire cya Chlorine kikica udukoko turimo, akaba yanyobwa.

Mutangana ati “Hagenderwa kandi ku ihame ry’uko amazi meza nta bara agira, nta n’impumuro agira.”

Imashini ishobora gukurura amazi y’ibiziba, akanyuzwa mu nzira zituma ahinduka urubogobogo

Kabarungi Noorah yavuze ko ushobora no kuvana amazi mabi mu kigega ukayashyira nko mutudobo dutandukanye, ukongeramo ibinini mu ngano zitandukanye, ukareba ayabashije gucayuka ukamenya urugero rw’umuti wakoresha.

Ni igikorwa gishobora gufata iminota 30.

Ati “Nyuma y’iyo minota nibwo tuza gusuzuma igipimo cy’ubwandure bw’amazi, tugasuzuma pH (ubusharire) yayo, tukareba igipimo cy’umuti gishobora gukoreshwa mu gusukura amazi runaka.”

Imiti ikoreshwa irimo aluminium ifasha mu gutuma amazi acayuka na Chlorine ifasha mu kwica udukoko.

Amazi yatunganyijwe yongerwamo Chlorine yica udukoko dushobora kuba turimo

Urugero ni nk’umuti wa Aquatabs® ushobora kujya muri litiro 10, ku buryo imyanda iri mu mazi ihita yiyegeranya igakora ikibumbe, ukaba wayayungurura ukoresheje umwenda kuko ariwo ushobora gufata imyanda mito cyane.

Umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe kurinda no gukumira ibiza, Karangwa Eugene, yavuze ko aya mahugurwa agamije kuzamura ubumenyi bwakwifashishwa mu gihe cy’ibiza, mu gutunganya amazi agenewe abantu benshi.

Imashini yifashishwa ishobora gusukura amazi nibura litiro 75,000 ku munsi, yakoreshwa n’abantu 5000.

Ati “Muri ubu buryo harimo ibijyanye n’ubwiherero mu gihe cy’ibiza, ibijyanye n’ubukangurambaga mu isuku n’isukura, hari n’ibijyanye no kubaka ibigega ndetse no kwifashisha igikoresho gishobora gukurura amazi ndetse kikayasukura, hakabaho n’ibipimo byo gupima niba amazi ari meza ku rugero rukenewe, ku rugero mpuzamahanga rujyanye n’amazi meza.”

“Icyo tuba twiteze ni ukugira ngo tugire ubutabazi bwihuse cyane, cyane cyane mu bijyanye n’isuku n’isukura, ujya ubona ko iyo habaye ibiza bikomeye cyane ibijyanye n’indwara zituruka ku isuku nkeya, ibijyanye n’isuku n’isukura kenshi nibyo bisa n’aho bihitana abantu cyangwa bikabangamira abantu.”

Amahugurwa nk’aya yajyaga atangirwa mu mahanga, ni ubwa mbere abereye mu Rwanda.  Yatanzwe ku bufatanye bwa Croix Rouge ya Flandres mu Bubiligi yatanze ibikoresho n’iya Autriche yatanze impuguke.

Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko mu kwitegura kuba yatanga ubutabazi mu bihe by’amage, ifite imodoka nshya ishobora gutwara amazi meza agera muri litiro 20,000.

Iki kigega kigizwe n’amabati ateranywa, amazi agafatwa na shitingi irimo imbere
Iyi modoka nshya ya Croix Rouge ishobora gutwara litiro 20,000 z’amazi yo kunywa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version