‘ Passports’ Nyarwanda Zakozwe Mbere Ya Kamena, 2019 Zigiye Guta Agaciro

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko impapuro z’inzira zakozwe mbere y’italiki ya 27, Kamena, 2019 zigiye gukurwaho, abazifite bakaba basabwa gushaka izigezweho zikoresha ikoranabuhanga zitwa e-passports.

Itangazo rw’uru rwego rivuga ko impapuro z’inzira zatanzwe mbere y’italiki twavuze haruguru zizaba zitacyemewe gukoreshwa mu Rwanda guhera taliki 28, Kamena, 2022.

Rigira riti: “ Turashishikariza abantu bafite impapuro z’inzira zakozwe taliki 27, Kamena, 2019 ko bagomba kuba bashatse izindi zigezweho kuko taliki 28, Kamena, 2022 izo bafite zizaba zitacyemewe.”

Impapuro z’inzira zigezweho mu Rwanda zikoranye ikorabuhanga ritemerera abazihimba kubikora kandi rikagora n’abajura bakoresha ikoranabuhanga ngo bamenye kandi bakoreshe umwirondoro w’abandi mu nyungu zabo.

- Advertisement -

Zikoranye akuma ( microship) gakumira ko hari uwashobora kwinjira mu cyumba(cy’ikoranabuhanga) twavuga ko kiba kibitse amakuru ari muri urwo rupapuro.

Ubusanzwe passports zo mu Rwanda ziba mu byiciro bitandukanye.

Muri uyu mwaka hari impapuro z’inzira zizata agaciro. Abazifite basabwa kuzihinduza hakiri kare!

Hari igenewe abana ni ukuvuga abatarageza imyaka 18 y’ubukure, ikaba imara igihe cy’imyaka ibiri ikagurwa Frw 25.000.

Indi ‘passport’ yisumbuyeho ni imara imyaka itanu ikaba igura Frw 75.000.

Hakurikiraho igura Frw 100.000 imara imyaka 10.

Izindi zihariye ni ihabwa abantu ngo bayikoreshe mu kazi kihariye ikamara imyaka itanu.

Yo igura Frw 15.000 mu gihe hari indi igenewe abakora muri za Ambasade mu kazi kihariye yitwa ‘diplomatic passport’ igura Frw 50.000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version