Uko Byagenze Abafaransa Bahungisha Umuryango wa Habyarimana, Bakirengagiza Abicwaga

Ku munsi nk’uyu mu myaka 27 ishize, ku wa 9 Mata 1994 nibwo harahiye Guverinoma y’inzibacyuho yiyise iy’Abatabazi, ari na wo munsi Abafaransa bahungishijeho umugore n’abana ba Habyarimana n’abandi bantu babo ba hafi.

Iyo Guverinoma yashyiriweho muri Ambasade y’u Bufaransa nyuma y’iminsi itatu indege ya Habyarimana Juvenal ihanuwe, iyoborwa na Jean Kambanda nka Minisitiri w’Intebe, Perezida aba Théodore Sindikubwabo.

Mu gitondo cyo kuri uwo wa Gatandatu ni nabwo abasirikare ba mbere b’Abafaransa bageze mu Rwanda mu cyiswe Opération Amaryllis, yo gucyura Abafaransa.

Raporo Duclert iheruka gushyikirizwa Perezida Emmanuel Macron, yagaragaje ko  guhera hagati muri Mata, 1994 Perezida Sindikubwabo “yabaye umwe mu b’ingenzi mu bwicanyi bwa Jenoside, bwategurwaga bigizwemo uruhare na ba perefe na ba burugumesitiri mu bice byose by’u Rwanda.”

- Kwmamaza -

Umugambi wo gucyura Abafaransa mu Rwanda

Raporo Duclert yagaragaje ko Abanyarwanda batari mu nshingano z’ibanze za Opération Amaryllis, ariko gutwara umuryango wa Habyarimana “bwari ubusabe bwite bwa François Mitterrand.”

Inyandiko yabonywe y’umwe mu basirikare yavugaga ko umuryango wa Habyarimana wagombaga kujyanwa uvanzwe n’abafaransa mu ndege, mu buryo bwo kujisha ku buryo iyo ndege FPR yari gushidikanya kuyigabaho igitero.

Ku wa 9 Mata ahagana saa 13h01, abasirikare bamenyesheje ambasaderi ko umuryango wa Habyarimana ugomba kuva i Kigali mu ngendo za mbere hamwe n’Abafaransa.

Saa 16h00 imodoka zirinzwe n’abasirikare zatwaye Agathe Kanziga Habyarimana n’abantu be ba hafi, bava mu rugo i Kanombe berekeza ku kibuga cy’indege.

Raporo Duclert iti “Abantu 12 bo mu muryango wa Habyarimana hamwe n’Abafaransa 44 buriye indege C160 ya mbere yahagurutse saa 18h15 yerekeza i Bangui.”

Nyuma y’iminsi itatu, Dominique Pin na Général Quesnot bamenyesheje Mitterrand ko “umuryango wa hafi wa perezida w’u Rwanda wahungishijwe, hagendewe ku mabwiriza yanyu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppé yabwiye Mitterrand ko umuryango wa Habyarimana uri muri Centrafrique, ariko ko icyiza wakomeza ukajyanwa muri Zaire cyangwa mu Bufaransa, undi ati “niba bashaka kuza mu Bufaransa, buzabakira mu buryo busanzwe”, nk’uko Raporo Duclert ibivuga.

Ku wa 16 Mata uwari Minisitiri w’ubutwererane Michel Roussin yandikiye Minisitiri w’Intebe amumenyesha ko Mitterrand yemeye kwakira umuryango wa Habyarimana, ko uzaza n’indege yo ku Cyumweru tariki 17 Mata nyuma ya saa sita.

Mu buryo bw’ibanze, gahunda yari ukubacumbikira muri hotel imwe iringaniye y’i Paris nibura mu mezi atatu, igikorwa cyagombaga gutwara nibura 250 000 F.

Ivangura mu gutwara abahungishijwe

Mu bajyanywe n’Abafaransa ku wa 10 Mata harimo abakoraga mu kigo cy’imfubyi cya Sainte Agathe cyabaga i Masaka, kikaba icya Kanziga Habyarimana. Abagikoragamo bajyanywe ahagana 16h30, i Bangui. Bibarwa ko harimo abana 97 n’abakuru 23.

Ku wa 11 Mata hemejwe ko hagenda abakorera u Bufaransa mu Rwanda, ndetse hemezwa ko bahita bahabwa imishahara y’amezi abiri.

Imibare ya Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa igaragaza ko kugeza ku wa 14 Mata, nibura abantu 1 238 bari bamaze guhungishwa hakoreshejwe indege, barimo Abafaransa 454 n’abanyamahanga 784.

Abo banyamahanga barimo Abanyafurika 612 bagizwe n’Abanyarwanda 394, bose bafashijwe n’ingabo zari muri Opération Amaryllis.

Raporo Duclert igira iti “ Nubwo hari amalisiti ariho n’amazina agaragara mu ishyinguranyandiko, biracyakomeye uyu munsi kumenya muri abo ngo abatutsi bari bande cyangwa bahigwaga. ”

Hari amakuru ko mu bajyanywe harimo Felicien Kabuga na Ferdinand Nahimana wabaye umuyobozi w’ikigo cy’itangazamakuru ORINFOR, uri mu bashinze RTLM.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko muri Opération Amaryllis, ingabo z’Abafaransa zahitaga kuri bariyeri, zigahita ku bicwa zikigendera.

Ati “Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo cyane cyane ku Kibuga cy’indege cya Kanombe. Bahasize benshi, babasigira Interahamwe. ”

“Hari Abatutsi bari bashoboye kurira imodoka z’abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri (abicanyi) bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.”

Muri abo batutsi ngo harimo imiryango yarimo abashakanye hagati y’Abafaransa n’Abanyarwanda, bakabatandukanyaga bagatwara Abazungu, abandi banze kugenda bakabaha Interahamwe zikabica.

Dr Bizimana ati “Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abafaransa basabye ko abo bashakanye n’abana babo babatwara ariko baranga.”

Yavuze ko hari n’abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa cyane cyane Abatutsi basize, kimwe n’Abatutsikazi babaga barashatse abagabo b’Abafaransa.

Ni kimwe no gutwara abakozi bo muri Ste Agathe, Abafaransa bagiye yo batwara Abazungu bari bahari, abakozi b’Abahutu bari bahari, ariko banga gutwara abakozi b’Abatutsi ndetse benshi bariyo baricwa.

Igitutu cyabaye cyinshi ku Bufaransa

Hari inyandiko yabonywe yo ku wa 9 Mata y’uwari umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, ivuga ko bagomba kwihutisha ibikorwa by’abantu bahungishwa kubera ko ingabo za FPR zari zikomeje kubasatira.

Muri icyo gihe kandi Jenoside yari ikomeje gukorwa, ari nako ingabo za FPR ziyihagarika ku buryo zari zimaze kugeza abasirikare nibura 400 mu bilometero bike uvuye i Kigali, ku buryo vuba aho zashoboraga gufunga ikibuga cy’indege.

Ibyo bakabihuza n’uko u Bufaransa bwari butangiye kugira inkeke ko burimo gukora nk’abambari ba Leta y’Abahutu na Habyarimana.

Imwe mu nyandiko yabonywe yagiraga iti “ Kwinjira muri Kigali kw’abasirikare ba FPR ndetse imirwano igafata indi ntera bizatera ikibazo gikomeye ku mutekano w’abadipolomate bacu. ”

Nyuma y’ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta y’abatabazi, Ambasaderi w’u Bufaransa yamenyeshejwe ko ingabo za FPR zikomeje ibitero ahantu hatatu hatandukanye, ndetse ko zimereye nabi abasirikare ba Leta mu Mutara.

Mu nama yabaye ku wa 11 Mata hemejwe ko Ambasade y’u Bufaransa ifungwa, hatangira gutegurwa uburyo bavanwa mu Rwanda.

Raporo Duclert ivuga ko Ambasaderi Jean-Michel Marlaud afashijwe n’umwe mu basirikare bari mu Rwanda, mbere yo gufunga Ambasade batwikiye mu busitani zimwe mu nyandiko za dipolomasi zari zibitswe na Ambasade.

Impapuro barazitwitse

Ku munsi wakurikiyeho ahagana 5h45 mu gitondo, Ambasaderi n’abapolomate be buriye indege C160 hamwe n’abantu bari bahahungiye muri ambasade yabo, berekeza i Bangui ahagana 8h00.

Kwakira Agathe Kanziga byateye benshi kwibaza, kugeza ubwo ku wa 10 Gicurasi Minisiteri y’Ubutwererane yakiriye ibaruwa ya Padiri Hazard, wari umaze kumenya ko Agathe Habyarimana yakiriwe n’u Bufaransa ndetse ko afashwe neza, mu gihe ari umwe mu bashinze umutwe w’Interahamwe wayogoje igihugu.

Kanziga afatwa nk’uwari ku ruhembe rw’icyitwaga Akazu cyagize uruhare rukomeye muri Jenoside, hamwe na musaza we Protais Zigiranyirazo alias ‘Monsieur Z’, Colonel Sagatwa, Minisitiri Nzirorera, Colonel Serubuga, Colonel Rwagafilita na Colonel Nsekalije.

Kanziga yahungishijwe mu ba mbere nyuma y’urupfu rw’umugabo we
Ambasaderi Jean-Michel Marlaud wari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version