Uko Byagenze Ngo Perezida Wa Guinée Ingabo Ze Zimufate Asinziriye

A screengrab taken from footage sent to AFP by a military source on September 5, 2021 shows the President of Guinea Conakry Alpha Conde after he was captured by army putschists during a coup d'etat in Conakry on September 5, 2021. - Turmoil engulfed the impoverished west African nation of Guinea again on September 5, 2021 as army putschists said they had captured the president and staged a coup, and the government insisted it has repelled the attack. "We have decided, after having taken the president, to dissolve the constitution," said a uniformed officer flanked by soldiers toting assault rifles in a video sent to AFP. (Photo by - / MILITARY SOURCE / AFP) / RESTRICTED TO EDITORIAL USE - MANDATORY CREDIT "AFP PHOTO / MILITARY SOURCE" - NO MARKETING - NO ADVERTISING CAMPAIGNS - DISTRIBUTED AS A SERVICE TO CLIENTS

Ubusanzwe biragoye ko Umukuru w’Igihugu afatwa mu buryo bworoshye nk’uko biherutse kugendekera Alpha Condé wayoboraga Guinée. Uburyo yafashwemo bugaragaza ko yirangayeho, akiringira ijosi rikamubyarira umwingo.

Ingoro y’Umukuru w’igihugu cya Guinée yitwa Le Palais Présidentiel de Sékhoutouréya. Iherereye mu Murwa mukuru Conakry hafi y’Inyanja ahitwa La presqu’île de Kaloum.

Isanzwe irindwa n’abasirikare baba bigabanyije mu masibo atatu, aba basirikare bakaba bagize umutwe witwa Bataillon autonome de sécurité présidentiel (BASP) ufite ibirindiro ahitwa camp Makambo mu gace ka  Boulbinet.

Ku Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021 ubwo Condé yatabwaga muri yombi, hari mu gitondo cya kare, abenshi muri bariya basirikare bari guhunyiza, ibitotsi byabaganje!

Abasirikare baba muri wa mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’igihugu baba ari abantu b’intoranywa kandi bazwiho kuba indahemuka z’Umukuru w’igihugu.

Muri bo habamo n’abahoze mu ishyaka riba riri ku butegetsi k’uburyo biba bigoye gutekereza ko hari bamwe muri bo bashobora kugambanira Umukuru w’Igihugu cyangwa kumurangaraho k’uburyo afatwa mpiri.

Ku rundi ruhande ariko, abasirikare barinda Perezida wa Guinée bavugwaho kuba muri bamwe badashoboye mu gace iherereyemo. Nta bikoresho n’ubumenyi bikwiye abasirikare bafite inshingano nk’izabo bagira.

Ubumenyi bwabo n’ibikoresho byabo biraciriritse cyane.

Umujenerali w’Umufaransa witwa Bruno Clément-Bollée watoje bariya basirikare avuga ko ingoro y’Umukuru w’igihugu cya Guinée ari iya mbere mu zirinzwe nabi muri Afurika y’i Burengerazuba.

Irinzwe neza kurusha izindi muri kiriya gice cy’Afurika ni ingoro ya Perezida wa Côte d’Ivoire iri i Abidjan.

Perezida Condé ajya gufatwa bamusanze mu cyumba cye ari wenyine.

Abasirikare bayobowe na Lt Col Doumbouya baje bari mu makamyo no mu modoka za pick-ups 50 baturutse mu bilometero 85.

Bari bitwaje imbunda za mitrailleses (12,7mm) bagera ku ngoro ya Perezida ahagana saa mbiri za mu gitondo.

Doumbouya yari yaje ari kumwe n’abasirikare barenga kimwe cya kabiri cy’abasirikare bagize Umutwe ayobora.

Ubusanzwe uriya mutwe ugizwe n’abasirikare  500. Abo yazanye nabo, bamwe bahise bashinga ibirindiro hafi y’ikigo cy’ingabo zirinda Perezida kiri hafi aho kugira ngo bakumire ko hari abashobora kuza gutanga gutabara ibintu nibiramuka bikomeye.

Abasigaye mu bo yari yazanye bakomereje ku ngoro nyirizina ya Perezida bagenda biganjemo abakomando batorejwe muri Israel  no mu Bufaransa.

Bari bafite intwaro zihagije n’ibimodoka bidapfumurwa n’amasasu.

Muri icyo gihe hari hashize amasaha macye, Perezida Condé avuye ahitwa Sardaigne guhura n’umunyemari ufite inkomoko muri Eritrea ariko uba mu Butaliyani ngo baganire ku ruzinduko Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki yateganyaga kuzagirira i Conakry.

Umunaniro yari avanye muri urwo ruzinduko watumye agera iwe agwa agacuho, arasinzira.

Igitangaje ni uko Alpha Condé w’imyaka 83 y’amavuko yabaga wenyine mu ngoro yubatswe n’Abashinwa ubwo Guinée yategekwaga na Lansana Conté.

Umugore we witwa Djene aba mu yindi ngoro n’aho umwana wabo w’ikinege witwa Mohamed aba muri Costa Rica.

Uko yaryamye afite umunaniro agatotsi karamwibye akangukira hejuru ubwo Lieutenant Colonel Mamadou Alpha Kaloko wari waje ayoboye za ngabo zagannye ku ngoro ye yamukanguraga amubwira ko ingoma zahinduye imirishyo!

Mbere y’uko bamugeraho ariko hari bamwe mu basirikare be bahasize ubuzima barimo na Col Yemoiba Camara wari ushinzwe umutekano we wa bugufi.

Jeune Afrique ivuga ko hari abasirikare 20 bahasize ubuzima.

Perezida Condé bahise bamutungukaho bamusaba kutagira icyo avuga ndetse bamubwira ko nakoma bamurasa.

Bahise bamwambika amapingu.

Abo basirikare baramumanuye kuri za ‘escaliers’ bamushyira mu modoka baramujyana.

Hagati aho bari babanje kumufotora no gufata videos z’intsinzi.

Amakuru avuga ko abakoze iriya Coup d’Etat bahise batwara amafaranga basanganye Condé ari mu isanduku.

Aba basirikare bakurikijeho kujya gufata radio na televiziyo, no gufunga ikinyamakuru cya Leta kitwa Horoya.

Minisiteri ishinzwe itumanaho nayo yarafashwe.

Mu gihe ibi byabaga, abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta babyinaga intsinzi.

Ubwo abandi basirikare bakangukaga bakabona ibyaraye bibaye, bashatse kwihuza na Minisitiri w’ingabo ngo barebe ko babohoza Condé ariko basanga amazi yarenze inkombe, ibintu byamenyekanye kandi bamwe mu baturage batangiye kubyina intsinzi.

Abaturage bari mo babyina intsinzi

Yiringiye ijosi rimubyarira umwingo…

Perezida Alpha Condé yari yararangije kwizera ingabo ze k’uburyo  yumvaga ko zidashobora kumuhirika ku butegetsi.

Kuri we, ingabo ze ‘zashoboraga kumwica ariko ntizimuhirike.’

Condé yirindaga kugira umusirikare mukuru agirana nawe ibibazo, ahubwo uwo bamurangiye ko afite umugambi mubi agahita amugira Ambasaderi.

Doumbouya

Uko kutita ku marenga y’ibyabaga niko cyatumye yizera cyane Doumbouya biza kumukoraho.

Doumbouya amaze kubona ko yizewe n’u Bufaransa ndetse ko afite n’igitinyiro mu ngabo yatangiye umugambi wo kuzakora Coup d’Etat ariko bucece!

Inzego z’ubutasi zarabimenye ziha amakuru Perezida Condé ariko we ayafata uburemere bucye.

Aho kugira amakenga ngo yumvire inama za ba maneko be, ahubwo yizeye cyane uriya musirikare ndetse amwohereza gukomeza amasomo ye.

Agarutse mu gihugu yahise amushinga gushinga umutwe w’ingabo zidasanzwe.

Mu gihe cy’imyaka ibiri, Doumbouya yari avuye ku ipeti rya Captain abaye Lieutenant Colonel.

Muri macye, ikizere kirambuye Alpha Condé yagiriye umwe mu basirikare be, kigatuma atumva inama yahabwaga na ba maneko be ni impamvu ikomeye yatumye uwo musirikare yiringiye cyane amuhirika ku butegetsi amusanze iwe yaguye agacuho k’abasaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version