Inkingo Zizakorerwa Mu Rwanda Ruzazigurisha No Mu Karere

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko inkingo zizakorerwa mu Rwanda zigurishwa n’ahandi harimo no mu Karere ruherereyemo. Ni mu buryo bwo gufashanya kubona inkingo cyane cyane iz’icyorezo COVID-19 zitaraboneka mu buryo buhagije henshi muri Afurika.

Dr Daniel Ngamije uyobora Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda niwe wabitangarije mu nama ya Federasiyo y’Ibigo nyafurika bitanga serivisi z’ubuzima yitwa East Africa HealthCare Federation (EAHF).

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 09, Nzeri, irarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Nzeri, 2021.

Ngamije avuga ko uruganda rukora inkingo za COVID-19 nirwuzura mu Rwanda bizafasha ibihugu byo mu Karere ruherereyemo kubona inkingo zihagije.

- Advertisement -

Yabwiye KT Press ko ziriya nkingo niziboneka zitazaba umutungo w’u Rwanda gusa ahubwo uzaba n’uw’akarere ruherereyemo.

Ati: “ Inkingo tuzaziha n’abaturanyi kugira ngo nabo babone uko bakingira abaturage. Turi kurangiza inyigo za nyuma kandi mu bitarenze umwaka utaha turaba twarangiye kuzikora.”

Dr Daniel Ngamije uyobora Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda

Umushinga wo gukorera inkingo mu Rwanda uzagirwamo uruhare n’abafaranyabikorwa barwo batandukanye barimo n’Ikigo The International Financial Cooperation (IFC.

Si u Rwanda rwonyine muri Afurika ruzakorerwamo inkingo ahubwo Senegal na Afurika y’Epfo nabyo ni ibihugu bizubakwamo ziriya nganda.

Federasiyo y’Ibigo nyafurika bitanga serivisi z’ubuzima yitwa East Africa HealthCare Federation (EAHF) igizwe n’ibigo byo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo na Ethiopia.

Afurika yarangije kubona ko bikwiye ko nayo igira inganda zikora inkingo kuko icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko kutagira ziriya nganda kwatumye uyu mugabane usigara inyuma cyane mu gukingira abawutuye.

Ibi byatumye upfusha abantu benshi, abandi bararwara bidindiza ubukungu.

Muri iki gihe u Rwanda rufite umugambi wo gukingira abaturage barwo bangana a 60% ni ukuvuga abaturage miliyoni 7 kandi bigakorwa bitarenze mu mwaka wa 2022.

Kugeza ubu rumaze gukingira abakabakaba miliyoni 2.5 kandi abagera kuri miliyoni imwe muri bo bakingiwe kabiri.

Mu gace u Rwanda ruherereyemo, Kenya niyo yakingiye abaturage benshi, hakurikiraho Ethiopia, u Rwanda ni urwa gatatu.

Muri Afurika yose, abaturage bamaze gukingirwa barenga gato 2%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version