U Rwanda Rwatsindiye Mozambique Muri Botswana

Kuwa Kane tariki 09, Nzeri, 2021 ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Cricket yakinnye n’iya Mozambique baharanira itike yo kuzitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi kizabera muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2023.

Uyu mukino wabereye muri Botswana.  Ku ikubitiro u Rwanda nirwo rwatsinze ibyitwa toss ni ukuvbuga guhitamo kubanza gukora ibyo bita kubolinga ni ukuvuga ‘kubanza gutera udupira ari nako babuza Mozambique gutsinda amanota menshi.

Ntibyasabye ikipe y’u Rwanda umwanya munini kuko muri Overs umunani gusa rwarirumaze gusohora abakinnyi bose ba Mozambique.

Muri Cricket icyo bita Over ni igihe umukinnyi ateye agapira akaganisha ku ruhande bahanganye bo ntibashobore kugakubita. Gusa amategeko ya cricket avuga ko overs zitandukana.

- Advertisement -

Igice cya mbere cyarangiye Mozambique imaze gutsinda amanota 16 gusa.

Igice cya 2 cyatangiye u Rwanda ari rwo rugiye kubatinga ni ukuvuga gukubita udupira unashyiraho amanota.

Rwasabwaga amanota 17 gusa.

Umunyarwandakazi niwe witwaye neza kurusha abandi

Gisèle Ishimwe na Sarah Uwamahoro nibo batangiye mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, maze muri overs ebyiri gusa zingana n’udupira 12  bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Mozambique.

Muri uyu mukino umukinnyi wabaye mwiza ni Muhawenimana Immaculée

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version