Uko Byagenze Ngo Yiyemeze Kuzasazira Mu Rwanda: Ikiganiro n’Umunyamerikakazi Essence

Nyuma y’ubuzima buvanze ibyiza n’ibibi, Umunyamerikakazi Jai Essence amaze igihe gito mu Rwanda, ariko yarahiye ko hagomba kuzaba amasaziro ye kubera umutekano, ubwiza bw’igihugu n’uburyo kiyobowe.

Uyu mukobwa w’umunyamerikakazi, avuka ku babyeyi b’Abirabura bageze muri Amerika mu myaka yo hambere kubera ubucakara.

Kimwe mu bimushengura ni uko amaraso y’ababyeyi be yivanze n’ay’abandi banyamerika, ku buryo adashobora kumenya igihugu cy’inkomoko ye.

Nyuma y’ubuzima bugoye muri Amerika, yabanje kujya gukora i Dubai, ahava aza mu Rwanda.

- Advertisement -

Ubu Essence afite akazi, ndetse arimo gutangiza ikigo yise My Cousin Connection cyajya gifasha abanyamahanga baza mu Rwanda kubona amakuru yose bakeneye, bakayabonera ahantu hamwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Taarifa, Jai Essence (J.E) yavuze imuzi ubuzima yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’uburyo yaje gukunda u Rwanda, akiyemeza kuzarusaziramo.

Ibi ni bimwe mu byo twaganiriyeho

Taarifa: Ni gute wamenye u Rwanda?

J.E: Ntabwo nari nduzi, biratangaje! Ikigo gishinzwe ubukerarugendo cyakoze ibintu bikomeye mu kumenyekanisha igihugu, mu gukorana n’amakipe y’umupira w’amaguru ngo ‘muze musure u Rwanda.’

Icyo gihe nari i Dubai. Nabonye itangazo ngo u Rwanda rufunguye amarembo ku bukerarugendo, mbere nari nzi filime Hotel Rwanda, ndavuga ngo ariko reka ndebe.

Icyo gihe hari mu mwaka umwe n’igice ushize, kuva ubwo uko nabonaga u Rwanda nabonaga byinshi, ntangira gusoma byinshi kuri Guverinoma, ibikorwa remezo, nza gukunda cyane Perezida Kagame, nza kubona ko ari nk’umubyeyi ubona ahazaza mu bana be mu gihe bo batarabasha kubibona.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize naje kuvuga ngo COVID-19 nicogora nzahita nza mu Rwanda, nibura mpagire konti muri Banki, ndebe uko nazahatangira ubuzima, nkazajya nkorera i Dubai nkoherezaho amafaranga, nkatangira gutegurira iminsi yanjye y’ikiruhuko cy’izabukuru.

Naje kubibwira inshuti zanjye nke, nza kubona umwanya w’akazi ndawusaba, bahita bambwira ngo ugomba kuba uhari mu byumweru bitatu, ndavuga ngo oh, okay. Nahise nsimbuka, ndaza, ubu ndishimye cyane.

Navuga ko iki aricyo cyemezo cyiza naba narabashije gufata mu buzima.

Taarifa: Nabonye ko waguze ubutaka mu Rwanda. Ni gute wafashe icyemezo?

J.E: Kimwe mu byo nari nzi neza ubwo nazaga mu Rwanda ni uko hari ahantu nshobora gushyira Mama wanjye ugeze mu zabukuru. Mama wanjye aracyari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabayeho mu myaka ya za 60, 70, yabonye byinshi nk’umubyeyi w’Umwirabura, ntabwo nifuza ko yazongera kubaho nk’uko byagenze, ku buryo namuhaye isezerano ryo kuzamuhesha amahoro.

Namubwiye ko yakoze ibintu byinshi, akwiye kuzaba ahantu hamuhesha amahoro. Ubwo numvaga u Rwanda, numvise ko bishobora kubera hano. Mbere ubundi natekerezaga kugura inzu, ariko mpageze mbitwara gake, nabwira abantu bakambwira ngo wiza mu Rwanda uvuga icyo ugomba guhita ukora, ngwino mu Rwanda, utege amatwi, utuze, ibintu bizikora.

Ubwo natuzaga rero nahuye n’abandi bantu, turaganira, amafaranga nashyiraga ku ruhande yo kugura inzu, ubwo twajyaga mu Bugesera nza kubona imyubakire yaho, ikibuga cy’indege, mbona icyerekezo cy’igihe kirekire gihari, nsanga hari ya mahoro nashakaga.

Nabonye hagaragara neza, ni uko igitekerezo cyaje, ngura ubutaka (buri ku kiyaga), ndavuga ngo nshaka kuzasazira hano, ndashaka kubaka inzu nzavuga ngo ni aha kuri gakondo.

Taarifa : Ni ukuvuga ngo wifuza kuzajya mu kiruhuko wujuje inzu ku mazi

J.E: Cyane rwose.

Taarifa: Ubwo nasomaga, hari aho nabonye ko wongeye kwibona mu buzima neza uvuye muri Amerika ukajya i Dubai. Muri Amerika byari bimeze bite ?

J.E : Ntabwo navuga ko ibintu byose byari bibi, nahagiriye ibihe byiza, inshuti zikomeye, umuryango, hari byinshi nibuka, ariko hari n’ibindi bibi.

Hari imyumvire nari mfite itaranyemereraga kubona umwanya uhagije wo guhumeka, ikintu kibi ni uko ngeze i Dubai numvise byose mbibonye.

Sinzi niba warasomye inyandiko za Michelangelo, nko kuvuga ngo iyo ufungiranywe ahantu ntabwo ushobora kumenya ibiri hanze yaho, ariko ubwo nageraga mu Rwanda, numvise nsa n’urenze ha hantu nari mfungiye, ndavuga ngo ni iki nakora ? Ubu ndi mu gihugu, mbana n’abantu, mfite inshuti zituma mbasha kuba uwo ndi we, ni ibintu bidasanzwe, numva narabaye nk’umusazi.

Taarifa: Wigeze kuvuga ko muri Amerika urukundo rwawe rwari rurimo gupfa, washakaga kuvuga iki?

J.E: Hari ibihe byabaga ari bibi, ngataha mvuye ku kazi, mu nzu nini, nkicara mu nguni amasaha ane, ugasanga ni ho hantu honyine mbonera amahoro.

Nibwo naje gufata icyemezo cyo kuhava kuko numvaga ibintu birushaho kuba bibi.

Taarifa: Byari impamvu zawe bwite cyangwa yari imibereho muri rusange?

J.E: Byari ibintu byose, rwari uruhurirane rw’ibintu byinshi, nka kwa kundi urumwa n’inzoka ariko ntuhite upfa, uburozi bwayo ahubwo bukajya mu mubiri bukabanza kugukoroga. Yego nari mfite impamvu bwite, ariko nikwa kundi uhora ukora ubudatuza, ugahora uhatana, ukavuga uti mfite impamyabumenyi, mfite akazi keza, ariko ukibaza impamvu ufite imirimo nk’itanu icyarimwe ukora ubutaruhuka, ukaryama amasaha ane, ukibaza uti kuki ndiho gutya?

Ugasanga ndimo ndakoboka gusa kugira ngo mbone amafaranga yo guha abandi, ntacyo nsigarana. Iyo urebye ibyo byose rero ugasanga ni nka hahandi njya ku kazi gusa kugira ngo nshimishe umukoresha wanjye, ubuzima bwanye ugasanga ni akazi gusa.

Ni uko byari bimeze, ugasanga ntabwo nshobora kubona umwanya wo kwishima, ku rundi ruhande ugasanga mpanganye na fagitire zintegereje mu rugo, ibi na biriya, ugasanga ibintu byose byabaye ibibazo. Mu rukundo ni ibibazo, inshuti zirimo ibibazo, amafaranga ni ibibazo, ku kazi ni ibibazo, amadeni ni ibibazo.

Numvaga nkeneye kuba ahantu nibura mvuga ngo ngire ibibazo bitanu, ariko ngire n’ibihe bitatu byo kwishima. Ni ko byagenze ngeze i Dubai, byari 50/50, nagiraga ibibazo ariko nyuma nkishima.

Nko muri Amerika haba ibibazo by’irondaruhu, nabikuriyemo rimwe na rimwe sinabimenye kubera ko byinjiye mu mibereho y’abantu, ntibinakubabaze.

Umuntu akaba yakubwira ngo ‘wivuga gutyo’, nagera mu Bazungu nkamenya uko mpindura ijwi, n’uburyo bwo kuvuga ugasanga ntabwo Abazungu n’Abirabura babuhuriraho, ugasanga ibintu nemeye kubikora kugira ngo ngushe neza Umuzungu, bityo ugasanga nkoresha umwanya wanjye mu kugusha neza undi muntu, njye nta witaye ku kugubwa neza kwanjye.

Sinashoboraga nko gufungira imisatsi hejuru gutya kuko wenda byagira uwo bitera umunabi, nagombaga kureka imisatsi igatendera.

Uyu mukobwa yaguze ubutaka mu Karere ka Bugesera

Taarifa : Ubwo wari mu Bugesera, wifotoje wambaye umupira wanditseho ko ukeneye ibintu byose abasokuruza bawe bapfiriye. Washakaga kuvuga iki ?

J.E : Kereka nsubiye mu mateka y’Abanyamerika b’Abibarabura, amateka yanjye ni ikintu nanga kuvugaho. Hari uburyo abantu benshi bagenda bipimisha DNA bashaka kureba aho bakomoka, ko babona bene wabo.

Ubwo njye bampimaga DNA, ibisubizo byagaragaje ko ntafite igihugu nkomokamo muri Afurika, nta gihugu na kimwe cyagize ijanisha rinini.

Bagaragaje ibihugu birindwi, ibyo byose wasangaga bifite nka 10% muri njye, nabireba rero, ni ingaruka z’ubucakara.

Bigaragaza ko kugira ngo abasokuruza banjye babashe kubaho, bagendaga bivanga n’abandi bantu bo mu bindi bihugu, bakemera gutakaza imico yabo kugira ngo abana babo bazagira ahazaza heza muri Amerika.

Aguwe neza mu Bugesera

Ubu ndavuga nti nshobora kujya mu gihugu icyo aricyo cyose nkavuga ngo aha ni mu rugo, kubera ko hari n’amaraso menshi y’Abazungu muri DNA yanjye, kandi byose byabayeho kubera impamvu nyinshi.

Ikindi nabayeho mu bantu bakuze bangwa, bavangurwa, bakemera kwiyibagirwa ku buryo uyu munsi mu 2021, hashize imyaka 400 biriya bibaye ariko ndacyavirirana kubera bya bikomere.

None mbashije kurenga hahantu, ni ukuvuga ngo mwankandamije igihe kirekire, umuryango wanjye ikintu kimwe warotaga yari njye, ubu noneho ngomba kuba wa mwana ariya maraso yose, ariya marira yose, byamenekeye. Nkeneye ibintu byose baririye, bapfiriye.

Taarifa : Bivuze ko kugera mu Rwanda ugatuza, ari bimwe mu byari indoto zabo ?

J.E : Hari abantu bamwe muri Amerika babayeho nabi, bababaye, bahangayitse, ariko njye ubu hano ndishimye, no muri ‘Guma mu rugo’ njye nari meze neza. Ntabwo nigeze nshaka kubibabwira kubera ko ntabwo nigeze nshaka ko hagira ubona ko ndimo gushinyagurira.

Ariko nabo mbabwira ko nabo bashobora gutangira ingendo zabo nshya, mu Rwanda habaye urugendo rwanjye, wenda hashobora kutaguhira wowe. Bafite uburenganzira bwo kugerageza ahandi nabo.

Nabaye muri Liberia mu 2008, narahakunze hari heza, ariko ubu mu Rwanda niho mu rugo.

Taarifa: None waba uteganya kuhaguma rero?

J.E: Aha ni mu rugo. Icyo byasaba cyose ngo habe mu rugo… Aha ni mu rugo kuri njye. Ni ahantu hari amahoro, umutuzo, icyizere, kubasha kumva ibintu, gutandukanya urukundo n’urwango. Gusa ntabwo iyo ngenda mu muhanda mbasha kumenya niba abantu bose hano mu Rwanda bumva neza ibyiza bafite.

Kubera ko umuntu nkanjye wagiye ushakisha byinshi ku Rwanda, hari byinshi byo kwishimira, byo kugirira ishema.

Essence avuga ko yabaye mushya ageze mu Rwanda

Taarifa : Ni iki cyakugoye ugeze mu Rwanda

J.E : Ndacyagerageza kwiga Ikinyarwanda, ikindi rimwe na rimwe umuvuduko ibintu n’abantu bagenderaho nibyo byahindutse, ndacyarimo kwiga, ndacyagerageza. 

Taarifa : Hari abanyafurika benshi bagerageza kujya mu Burayi, Amerika, bamwe bagapfa bataragerayo, ariko wowe waje muri Afurika uti ‘aha ni mu rugo’. Ubitekerezaho iki ?

J.E : Hari uburyo bubiri bwo kubirebaho, ntabwo ntekereza ko bikwiye kugerageza kujya muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko kuko hari ibyago byinshi bigutegereje. Ntekereza ko ikibazo ari uko abantu bamwe muri Afurika batekereza ko Amerika ari igisubizo, ku buryo n’iyo twababwira ko atari byo, ntabwo bapfa kubyemera.

Iyo urebye Amerika ukabona ibintu bishashagirana, turasa neza, dufite umuziki, turi ku rwego rwo hejuru, ntabwo nakubwira ngo ntuzajye muri Amerika, ahubwo icyo navuga, humuka muvandimwe kuko ushobora kurumwa n’inzoka utari ubizi.

Ariko nutega amatwi abakugira inama. Izabasha gucika ya nzoka, ushobora kuguma mu rugo ukabaho neza, ntuzahura na ya nzoka. Kujya muri Amerika ntabwo biba ari iherezo ry’urugendo, ahubwo ni kimwe mu bice bigize urugendo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version