Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Canada Yakijije Abayituye Igakenesha Aba DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Uko Canada Yakijije Abayituye Igakenesha Aba DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2025 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage ba Canada bageze mu zabukuru bishimira ko Leta yabo ibitaho, ikabaha ibyo bakeneye byose ndetse ku buryo hari n’abatirirwa bibaza aho amafaranga akora ibyo aturuka.

Benshi muri bo, niba atari bose, baba mu mujyi yubatse neza, ifite ubusitani, izirana n’ivumbi cyangwa icyondo, abana babo bakiga mu mashuri y’akataraboneka afite ibikenewe byose.

Uru ni uruhande rwiza rwerekana imibereho myiza y’abatuye kimwe mu bihugu bikize byo ku mugabane w’Amerika.

Ni imibereho buri mubyeyi yakwifuza ko umwana we akuriramo kandi nawe yakwifuza kuzasaziramo igihe imbaraga zo gukora zizaba zakendereye.

Nanone ariko; hari abandi baturage bo ku wundi mugabane batuye igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo babayeho nabi cyane.

Uko babayeho bigaragara nabi kandi iwabo ari ho ibigo by’ubucukuzi n’ubucuruzi bya Canada bifite ibirombe bicukura amabuye ajya gukorwamo byinshi mu byatumye iki gihugu gitera imbere.

Repubulika ya Demukarasi  ya Congo iri mu bihugu bifite ababituye babayeho nabi kurusha ibindi ku isi.

Kuhabona amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi…byose bimeze neza  ni ikintu wavuga ko ‘kidasanzwe’.

Nyuma yo kubyaza umusaruro amabuye yacukuye muri iki gihugu, Canada yagize ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga, biyihesha n’uburenganzira bwo kuvuga ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ubukene bwazonze benshi mu batuye DRC.

Muri iki gihe, Canada nicyo gihugu gicukura amabuye menshi yo muri DRC kurusha ibindi.

Ibigo byacyo birenga 10 bicukura amabuye buri mwaka afite agaciro ka Miliyari $ 200.

Ni amafaranga menshi ava muri ubu bucukuzi ku buryo udashobora kugereranya Canada n’Ububiligi ku bijyanye no gucukura ariya mabuye.

Ububiligi kandi nibwo bwahoze bukolonije Congo, buyifatanyije n’u Rwanda n’Uburundi mu kitwaga ‘Congo-Ruanda-Urundi).

Ubukungu Canada yishimira muri iki gihe bushingiye ahanini ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro iki gihugu gikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bugakorwa n’abana, abagore n’abandi bantu bahembwa make kandi bavunitse.

Ibicishije mu bigo byayo bikora ubwishingizi, Canada yashoye amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’ubwoko bunyuranye aba muri DRC.

Ingero nini z’ibi bigo ni ikigo kitwa  CPPIB(Canada Pension Plan Investment Board) cyahashoye Miliyoni $ 500.

Hari ikigo Ontario Teachers’ Pension Plan(OTPP) kihafite ishoramari rya Miliyoni $ 300.

Ikigo CDPQ( Caisse de Dépôt et Placement du Québec) nacyo kihafite ishoramari rya Miliyoni $250, ikigo PSPIB (Public Sector Pension Investment Board) kikahagira ubucukuzi bufite agaciro ka Miliyoni $150.

Hari ikindi kigo gikora ubucuruzi bushamikiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kitwa BlackRock and Vanguard gicunga umutungo uri hagati ya Miliyari $1 na Miliyari $ 2 .

Ibindi bigo by’abanya Canada bikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC kandi bifite ijambo rikomeye ni Barrick Gold, Ivanhoe Mines, Lundin Mining, Alphamin Resources n’ibindi.

Byose bicuruza byunguka, bigashora mu masoko y’imari n’imigabane, inyungu yabyo igashingira ku cyokere, ubukene n’urupfu by’abaturage ba DRC.

Kugira ngo ubwo bucuruzi bukunde, abaturage ba Canada babanza gutanga amafaranga bizigamira.

Nyuma yo kugwira, abayacunga bagirana amasezerano n’ubuyobozi bwa DRC, bakumvikana uko ubucukuzi buzakorwa, inyungu izavamo, uko izagabanywa hagati y’impande zivugwa mu masezerano no ku bayobozi b’ibyo bigo.

Amabuye ashyirwa muri ubwo bucukuzi ni cobalt, copper, zahabu na lithium, iri rikaba ibuye rikunzwe cyane muri iki gihe kubera akamaro karyo mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Iyo amafaranga arangije kuboneka binyuze mu cyuya cy’abana, abasore , inkumi n’abandi bakora bataruhuka ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, amenshi muri yo ajya muri Canada mu bigo byayashoye, ubundi akagirira akamaro abayituye.

Kugira ngo ubwo bucukuzi bukunde, bisaba ko rubanda rugufi rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rutuye mu bice bigomba gucukurwa rwimurwa.

Abana bakoreshwa imirimo ibavuna
Amategeko mpuzamahanga abuza ko abana bakoreshwa imirimo itabakwiye.

Nyuma yo kuvanwa mu byabo, batuzwa aho badashaka, hatari iby’ibanze bizatuma abana babo biga, abarwaye bakivuza kandi amashanyarazi n’amazi meza ntibiharangwe!

Bahambirizwa riva, bakagenda badahawe n’impamba cyangwa ingurane.

Ibyahoze ari amasambu yabo yera, bihinduka imyobo miremire icukurwamo amabuye y’agaciro, bigakorwa mu buryo butarengera ibidukikije kandi budatekanye ku bacukuzi ubwabo.

Iyo mikorere igirira akamaro abacuruzi bo muri Canada, abaturage bayo n’abayobozi babo ariko abatuye DRC bo bagakomeza kuba ba nyakwigendera.

Uwavuga ko kuba Canada ishinja u Rwanda gufasha M23 mu ntambara iri kurwana n’ubutegetsi bwa DRC  ari uburyo yahisemo bwo gutuma amahanga atamenya uko ibigenza ngo ikeneshe abatuye DRC ikungahaze abaturage bayo, ntiyaba yibeshye cyane.

Imikoranire y’ubuyobozi bwa Canada n’ubwa DRC ituma i Kinshasa babona uburyo bwo kwitwara uko bashaka ku bibazo bikomereye abaturage birimo n’ibikunze kugarukwaho n’abagize M23.

Aba ni abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu bihe no mu buryo butandukanye, bakunze kuvuga ko ubuyobozi bwabo bubaheza mu bibera mu gihugu cyabo kandi bukabakorera ihohoterwa rigambiriwe.

Kuba Canada ntacyo ivuga ku bibi bikorerwa bariya baturage, ahubwo ikibanda cyane k’uguharanira ko inyungu zayo z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zigerwaho ni ikintu cyo kugawa.

Imyitwarire yo gupyinagaza abatishoboye hagamijwe inyungu isa nk’aho ari kimwe mu bigize politiki y’ubukungu ya Canada.

Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bwayo bwakoreye ibya mfura mbi abaturage ba kavukire bo muri Canada bita Aborigènes.

Si bo gusa kuko n’abo muri Sudani y’Epfo, muri Amerika y’Amajyepfo no mu Burengerazuba bwa Afurika byababayeho.

Haciyeho igihe kirekire ibihugu birimo na Canada bicukura amabuye y’agaciro muri DRC.

Ubwo bucukuzi nibwo ntandaro y’intambara zisa n’izabaye karande muri DRC, zigakura benshi mu byabo abandi ziikabahitana.

Igihe cyose ubwo bucukuzi buzakorwa nabi kandi ababukora ntibakore ku buryo abaturage ba DRC babaho neza batekanye, imibereho y’abo  izahora ari mibi.

TAGGED:AbanaAgaciroAmabuyeCanadaCongofeaturedImirimoM23RwandaUbucukuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntituzi Niba Omega Yarapfuye Cyangwa Akiriho- Umuvugizi Wa M23
Next Article Kamonyi: Polisi Yasanze Afite Umurima W’Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?