Uko Ibiciro Byari Byifashe Mu Masoko Y’u Rwanda Muri Nzeri

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Ibiciro byo ku masoko y'u Rwanda ntibiragabanuka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Nzeri 2026 byiyongereye ku kigero cya 17,2% ugereranyije na Nzeri 2025.

Ibipimo byerekanye ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 18,3%.

Iby’ubwikorezi byiyongereyeho 22,4% n’iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,9%.

Muri rusange, ugereranyije Nzeri 2026 na Kanama 2026, ibiciro byiyongereyeho 2,7%.

Ni izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2026 na Nzeri 2025 usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.

Muri Kanama 2026 byari byiyongereyeho 15,7% ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *