Uko Ibiciro Byari Byifashe Mu Ugushyingo

Ibiciro ku isoko bizamuka cyangwa bikagabanuka bitewe n'uko umusaruro wagenze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2024 byazamutse ku kigero cya 5% ugeraranyije n’uko byari bimeze mu Ugushyingo 2023.

Mu kwezi kwabanje ku Ukwakira, 2024 byari byazamutse ku kigero cya 3.85%.

Akenshi kuzamuka kw’ibiciro guterwa ahanini n’umusaruro muke uba warabonetse mu gihugu mu gihe runaka.

Mu mijyi niho ibiciro byazamutse kurusha ahandi kuko byazamutse ku kigero cya 5% naho mu cyaro bizamuka ku kigero cya 2.4% nabwo ukabibara ushingiye ku ukuntu byari bimeze mu kwezi nk’uko mu mwaka wa 2023.

- Kwmamaza -

Ikigo cy’ibarurisha mibare cyatangaje  ko mu Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by’inzu zikodeshwa, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15.6%.

Ibyatumye ibiciro byiyongera mu cyaro byo ni izamuka ry’ ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.

Muri rusange ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.

Ibiciro by’inzoga n’itabi nibyo ahanini byatumye ibiciro byo mu Ugushyingo, 2024 bizamuka kuri kiriya kigero kuko byo byiyongereyeho 11.6%,

Ibindi bicuruzwa byatumye ibiciro bizamuka ni iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 16.7%.

Raporo ya kiriya ivuga ko igiciro ku bikorerwa imbere mu gihugu cyazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize, kikaba cyarazamutseho 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwabanje.

Icy’igiciro ku bituruka hanze cyo kiyongereye ku kigero cya 5.1% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version