Uko Ibya Giants Of Africa Biteganyijwe

Ni igikorwa kibamo byinshi byo kwidagadura.

Harabura igihe gito ngo iserukiramuco rya Giants of Africa ritangire kubera mu Rwanda. Kugeza ubu amatike yose yamaze kugurwa kuko nayari yasohotse yahise agurwa byihuse.

Iri serukiramuco rizatangira tariki 27, Nyakanga, 2025 rirangire mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka.

Igitaramo cyo kurifungura kizaba ku Cyumweru Tariki 27, Nyakanga, 2025, kikazakorwa n’abahanzi  Chriss Eazy, Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Uncle Waffles na Sherrie Silver Foundation.

Icyo kurirangiza cyo kizakorwa n’abahanzi Ayra Starr, The Ben, Timaya na Kizz Daniel.

Giants of Africa ni umuryango usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball.

Ni igitekerezo cya benshi ariko cyane cyane Umwongereza ukomoka ku mubyeyi wo muri Kenya n’uwo muri Nigeria witwa Massai Ujiri, wasanze bikwiye ko Abanyafurika bahabwa amahirwe yo gukina Basket bakiri bato, bagakuza impano kandi bakagira ibikorwaremezo iwabo bibibafashamo.

Ubwo riheruka ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, ryitabirwa n’urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.

Kuri iyi nshuro bwo rizahuza, by’umwihariko, urubyiruko 320 rwo mu bihugu 20.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version