Chief Superintendent of Prisons ( CSP) Hillary Sengabo yongeye kugirwa Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’igorora, inshingano yari amaze imyaka irenga ine avuyemo kuko yari ari mu masomo.
Uyu mugabo wamaze igihe kirekire ari umuvugizi w’uru rwego, yagiye kwiga afite ipeti rya Senior Superintendent of Prisons, asimburwa na SSP Pelly Uwera Gakwaya nawe waje gusimburwa SSP Uwimana.
Yaherukaga kuvugira uru rwego mu 2020 mbere y’uko asimbuwe na SSP Pelly Gakwaya Uwera wari wamusimbuye kuri izo nshingano.
Sengabo yabaye muri izi nshingano kuva 2014 kugeza 2020, mbere yo kujya kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze, aho aherutse gukura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu miyoborere myiza no gukemura amakimbirane mu mahoro.
Nyuma y’aho CSP Sengabo Hillary Emmanuel yayoboye amagororero atandukanye arimo irya Muhanga n’irya Huye yose aherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Yabwiye The New Times, Sengabo yavuze ko yiteguye gukora inshingano ze kinyamwuga.
Ati: “Twatojwe gukorera igihugu twitanga. Iyo uhawe inshingano, urazubahiriza uko bikwiye.”
Yasezeranyije itangazamakuru ko azakomeza gukorana naryo no kugeza ku baturage amakuru ajyanye n’imikorere n’imishinga ya RCS.