Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Igitero Cya Israel Cyabohoye Imbohe Muri Gaza Cyakozwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uko Igitero Cya Israel Cyabohoye Imbohe Muri Gaza Cyakozwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2024 9:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bane bari barashimuswe n’umutwe wa Hamas umwaka ushize babohowe n’ingabo za Israel zibavanye hagati muri Gaza, mu gitero cyamaze ibyumweru byinshi gitegurwa.

Ku baturage ba Israel byabaye ibyishimo bikomeye no kwiruhutsa n’aho ku banya-Palestine byazanye akaga kurushaho, aho ibitaro bivuga ko abantu babarirwa muri za mirongo – barimo abana – bishwe mu gitero cy’ahantu hatuwe cyane mu nkambi ya Nuserirat.

Iki gitero cyiswe “Imbuto z’Impeshyi”, cyakozwe ku manywa – ingabo za Israel zivuga ko ibi byafashije gutungura abatewe.

Mu gihe cy’agasusuruko imihanda yari yuzuye urujya n’uruza rw’abantu barimo guhaha ku isoko riri hafi aho.

Umwe mu bakomando badasanzwe ba Israel yakomerekejwe n’amasasu nyuma apfira kwa muganga, nk’uko polisi ya Israel yabivuze.

“Byari nk’igitero cya Entebbe” ni ko Rear Admiral Daniel Hagari umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze abigereranya n’igitero ingabo za Israel zagabye muri Uganda mu 1976 zikabohora abantu 100 bari bafashwe bugwate.

Bagendeye ku makuru y’ubutasi, nyuma yo kwinjira muri Gaza bavuye muri Israel, Hagari yavuze ko abakomando bo mu itsinda ridasanzwe icya rimwe bateye inzu za ‘apartments’ ebyiri muri Nuseirat aho abo bashimuswe bari bafungiye.

Muri imwe muri izo nzu hari imfungwa Noa Argamani w’imyaka 26. Mu yindi harimo Shlomi Ziv, 41, Andrey Kozlov, 27 na Almog Meir Jan, 22.

Hagari yavuze ko bari bafungiranye mu byumba bigoswe n’abarinzi.

Yavuze ko abakomando ba Israel, nyuma yo gukoresha imbaraga bakinjira, bafashe za mbohe bakazihambiraho kugira ngo babashe kuzisohora zitarashwe, mbere yo kubinjiza mu modoka za gisirikare zari zibategereje hanze.

Mu kugenda ni bwo barashweho cyane n’abarwanyi b’abanye-Palestine.

Hagari yavuze ko igisirikare cya Israel cyateguye iki gitero kibanje kwita kuri buri kantu kose, ndetse bakoresheje ibimeze nka ziriya nyubako ebyiri mu kwitoza uko igitero kizakorwa.

Leta zunze ubumwe za Amerika zafashije Israel mu kuyiha amakuru y’ubutasi kuri iki gitero, nk’uko ikinyamakuru CBS News cyo muri Amerika kibivuga gisubiramo abategetsi baho.

Amashusho ya telephone ngendanwa yerekana abantu basimbukira mu bwihisho nyuma y’uko ibisasu bya misile byituye aho, n’amasasu y’imbunda agatangira guturika impande zose.

Andi mashusho nyuma yerekanye imirambo irambaraye mu muhanda.

Biboneka neza ko iki gitero cyakoreshwemo imbaraga nyinshi cyane.

Abaganga ku bitaro bibiri byo hagati muri Gaza bavuga ko babaze imirambo irenga 70.

Hagari uvugira Israel we akavuga agereranya ko abapfuye bari munsi ya 100, mu gihe Hamas yatangaje ko abantu barenga 200 bapfuye.

BBC dukesha iyi nkuuru ntiyabashije kugenzura umubare w’abishwe uvugwa n’impande zombi.

 

TAGGED:featuredIgiteroImfungwaIngaboIsraelPalestine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Yibukije Urubyiruko Kubungabunga Amajyambere Y’u Rwanda
Next Article Abanya Kenya Na Ethiopia Baje Mu Ba Mbere Muri Kigali Peace Marathon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?