Uko Igitero Cyo Kwivugana Yahya Sinwar Cyagenze…

Yahya yishwe ku wa Gatatu ariko bimenyekane neza bucyeye bwaho

Igisirikare cya Israel kivuga ko inite yacyo (unit) ya Brigade Bislamach ya 828 yamaze igihe runaka igenzura ahitwa Tal al-Sultan, agace ko muri Rafah, ku wa gatatu.

Yaje kubona abarwanyi batatu maze batangira kurasana n’ingabo za Israel – baza kwicwa.

BBC  yanditse ko kugeza ubwo nta kidasanzwe cyagaragaraga kuri iyo mirwano kuko n’ubusanzwe ingabo za Israel zimaze igihe runaka ziri mu ntambara muri iki gice.

Byarakomeje bigera mu gitondo cyo kuwa Kane taliki 17, Ukwakira, 2024.

Icyo gihe ni bwo abo bishwe bagenzuwe, umurambo umwe basanga urasa cyane n’umukuru wa Hamas.

Abasirikare babanje kuwugumisha aho uri batinya ko waba utezwemo igisasu ariko baza kwigira inama yo kuwuca urutoki bakarwohereza muri Israel ngo berebe uwo muntu usa na Sinwar uwo ari we koko.

Baje no gushirika ubwoba umurambo barawufata bawohereza muri Israel wose uko wakabaye ngo upimwe.

Ntibyatinze Daniel Hagari uvugire igisirikare cya Israel avuga ko ingabo “zitari zizi ko ari aho, ariko twakomeje ibikorwa”.

Yavuze ko abasirikare babonye abo bagabo batatu biruka bava mu nzu bajya mu yindi, batangira kurasana mbere y’uko bicamo ibice.

Uwo baje kumenya ko ari Sinwar “yirutse wenyine ajya muri imwe mu nyubako” maze aza kwicwa nyuma y’uko avumbuwe na ‘drone’.

Daily mail yanditse ko iyo drone bayohereje aho ari isanga yicaye mu ntebe yipfutse mu maso, yuzuyeho ivumbi kuko inzu yari arimo yari yasenywe n’ibisasu.

Bivugwa ko yabonye imwegereye ayitera umujugujugu w’inkoni yari afite.

Muri icyo cyumba ngo nta mbohe muzo Hamas yanyaze Israel mu Ukwakira, 2023 yari ari kumwe nayo.

Kandi uko yabonetse byerekana ko yariho agerageza kugenda nta muntu umumenye kandi akaba yari yatakaje benshi mu bamurinda.

Yoav Gallant, minisitiri w’ingabo wa Israel, yagize ati: “Sinwar yapfuye ananiwe, kandi yiruka – ntabwo yapfuye nka komanda, ahubwo nk’umuntu wirebagaho ukwe. Ubu ni ubutumwa busobanutse ku banzi bacu bose”.

Amashusho ya ‘drone’ yatangajwe n’igisirikare cya Israel ku wa kane nijoro bavuze ko yerekana iminota ya mbere gato y’uko Sinwar yicwa.

Yafashwe na ‘drone’ yanyuraga mu madirishya y’inzu zashenywe, igera k’umugabo wipfutse mu maso, wicaye mu ntebe mu igorofa ya mbere y’inzu yuzuyemo ibisigazwa by’inzu zangiritse.

Aho yari yihishe yambaye umwambaro umuhisha amaso
Yahya Sinwar niwe wa mbere Israel yari irwaye

Uyu mugabo wasaga n’uwakomeretse, ahita atera iyo ‘drone’ igisa n’inkoni, maze video ikarangira.

Ku wa kane nimugoroba nibwo Israel yatangaje ko irimo “gusuzuma ko bishoboka” ko Sinwar yiciwe muri Gaza.

Hashize iminota micye batangaje ibyo, amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umurambo w’umugabo usa cyane n’umukuru wa Hamas, wari wagize ibikomere bikomeye cyane ku mutwe.

Ayo mashusho ni mabi cyane ku buryo tutayatangaza.

Gusa kugeza ubwo, abategetsi baburiye ko “kugeza aha” umwirondoro w’abagabo bishwe utaremezwa.

Icyakora ntibyatinze muri Israel babwiye BBC ko abategetsi baho “icyizere cyabo cyiyongereye” ko bamwishe.

Ariko bakemeza ko ibipimo byose bisabwa bigomba kubanza gukorwa mbere yo kubyemeza.

Ibyo bipimo ntibyatinze. Ku wa kane bugorobye, Israel yameje ko Sinwara “yakuweho”.

Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko “ikibi” bagikuyeho, ariko aburira abantu ko intambara ya Israel muri Gaza itararangira.

Sinwar yari amaze umwaka ahigwa bikomeye na Israel, kandi nawe ntiyari atuye kuva aho abandi bayobozi bakuru ba Hamas biciwe na Israel mu minsi mike itambutse.

Abo  Mohammad Dief na Ismail Haniyeh, uyu akaba yariciwe muri Iran.

Mu itangazo, ingabo za Israel zavuze ko ibitero byazo mu byumweru bishize mu majyepfo ya Gaza “byaburabuje ingendo za Yahya Sinwar bikamugeza ku iherezo rye”.

Kwica Sinwar byari intego ikomeye ya Israel, ariko iherezo rye ntirisobanuye kurangira kw’intambara muri Gaza.

Israel imaze kwica benshi mu bayobozi bakuru ba Hamas na Hezbollah. Abo ni aba Hamas yamaze kwica n’abandi yahushije
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version