Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

Moto za Spiro ubwo twazisangaga ku kicaro cyayo i Masoro.

Mu mezi make ashize, mu mujyi wa Kigali havuzwe ko moto z’amashanyarazi z’ikigo Spiro zifite feri zidafata. Abagenzi, abamotari n’abandi bavuze kenshi ko ziriya moto z’amashanyarazi zikora impanuka bitewe ahanini n’imikorere mibi ya feri.

Bamwe bageze aho bumvikana ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko kwizera kugendera kuri izo moto ukumva ko uzagera iyo ujya amahoro, ari ukwigerezaho.

No mu itangazamakuru abaturage batangaga urugero rw’uko hari abamotari bakoraga impanuka bahetse abagenzi biturutse mu gufata feri ikanga.

Umwe yumvikanye agira ati: “Iriya Howo igonze umuntu kuko motari yashatse gufata feri ubwo yabonaga ko yasatiriwe n’iriya modoka yanga gufata.”

Ku rundi ruhande, hari abaturage baganiriye na Taarifa Rwanda bemeza ko ahanini impanuka ziterwa n’abamotari baba bataramenyera gutwara moto z’amashanyarazi.

Bemeza ko bigorana ko umuntu witoreje kuri moto ikoresha lisansi agahabwa uruhushya rwo kuyitwara yahita atangira gutwara iy’amashanyarazi hanyuma ntibimutonde ku buryo yakora n’impanuka.

Karekezi Sylvain ati: “Nk’uko bavuga ko imihini mishya itera amabavu, no gutwara moto z’amashanyarazi bisaba kuzimenyera. Hari abitoreza kuri 125(ni ubwoko bwa moto) bagahita batangira gutwara Spiro bikaba byatuma ibagora ndetse ikaba yabateza impanuka.”

Polisi ivuga ko ikibazo cya feri kiri hose…

Umuvugizi wa Polisi ishimi ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police(SP) Emmanuel Kayigi yabwiye Taarifa Rwanda ko ntawavuga ko ikibazo cya feri zidakora neza kihariwe na Spiro cyangwa ikindi kigo.

Asanga gishobora guterwa n’ibibazo binyuranye kandi by’uruharirane birimo uburangare bw’abatwara ibinyabiziga batabisuzumiriza igihe ngo babikoreshe bazi uko ubuzima bwayo buhagaze.

Ati: “Icyuma cyose kidakorerwa isuzuma kiba cyateza akaga. Ni ngombwa ko abashoferi n’abandi bakoresha ibinyabiziga babikoreshereza isuzuma kandi bakazirikana ko iyo moto ari yo ibatunze kandi ko kuyigendaho ifite ubuzima bwiza nabo bibarinda impanuka.”

Kayigi yasaba abarobesha bagenzi babo ko bajya babanza kubereka ibibazo zifite bityo bakazitwara bazi ibyazo.

Uko ikibazo cya feri za Spiro gisobanurwa n’umutekinisiye

Mbuguje ushinzwe imikorere y’uruganda rukora moto  za Spiro ruri mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yavuze ko ‘mu by’ukuri’ feri za moto bakora zikora neza.

Avuga ko moto bakora baziha feri ebyiri, iy’imbere n’indi y’inyuma ariko hakaba n’indi ikorana na moteri, iyi ariko ngo abantu benshi ntibayizi.

Feri ya mbere ni iy’inyuma ikoresha ibyo bita bandeferi ariko ntikoreshe ibindi bita plaquettes.

Iya kabiri ni feri y’imbere ifata ipine ry’imbere naho iy’inyuma igafata iry’inyuma mu gihe iya moteri yo ishinzwe guhagarika amashanyarazi akurura moteri nayo ikurura ipine y’inyuma.

Mbuguje asobanura ko nyuma yo kubona ko hari ibintu bitera abamotari kudakoresha neza moto zabo, bateguye amahugurwa abahugura uko feri zabo zikora.

Ati: “Twashyizeho ‘trainings’ zihuse kandi zitabirwa n’abamotari benshi ku munsi kugira ngo abantu bamenye uko feri za spiro zikora.”

Mu isuzuma bakoze, basanze hari abamotari bacomokora udutsinga tubiri dufite sensor(icyuma gitegeka ibindi gukora) ikupa amashanyarazi ajya muri moteri y’inyuma mu gihe batwaye.

Ibyo bituma basigarana feri ebyiri, bityo nk’uko Mbuguje abivuga, motari yajya gufata feri y’inyuma ntibukunde kuko nta mashanyarazi agera yo.

Ikindi avuga ko kiri mu byateye izi mpanuka ni ukudakoresha maintenance kuri feri ngo batunganye ibyo bita bandeferi bityo ntizikore neza.

Ati: “Twasabye abamotari ko bagomba kujya gutunganyisha moto zabo, bagakoresha ibyo byuma, bagahindura utwuma twa rasoro dutuma feri zifata kandi bakaregesha utwuma dutuma ipine rihagarara.”

Taarifa yabajije uwo mutekinisiye impamvu basanze ko zateraga abamotari gukuraho utwo twuma dukorana na moteri avuga ko ahanini byaterwaga n’ubujiji bwo kutamenya akamaro kazo n’uko zikora.

Uko bimeze kose, ngo kudakoresha icyuma ngo barebe ko hari aho cyapfuye gikoreshwe nibyo ahanini bikururira abagenzi kabutindi.

Moto za Spiro zageze mu Rwanda hafi mu myaka itatu ishize kandi kuva icyo gihe ubu mu gihugu hari moto 16,000.

Kubera ko ikorera n’ahandi muri Afurika, aho hose ihafite moto 80,000.

Ubuyobozi bwa Spiro buvuga ko intego yayo ari ugufasha Leta muri gahunda yo kutangiza ikirere no gutuma abantu batunga moto zabo z’amashanyarazi aho kugira ngo bakorere abandi.

Kugeza ubu Spiro ikorera mu Rwanda, Togo, Benin, Kenya, Uganda na Nigeria

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version