Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

Imyaka bari bizeyeho amaramuko mu gihe kizaza yumiye mu murima.

Ibinyujije mu mushinga witwa KIWIMP, Leta y’u Rwanda igiye gutangiza ubuhinzi bukoresha amazi yuhizwa imyaka buzakorerwa kuri hegitari 4000 mu mirenge ya Kayonza ikunze kugira amapfa.

Ni umushinga izamara imyaka itandatu ukaba ufite ingengo y’imari ya Miliyari Frw 300.

Imirenge izashyirwamo imbaraga ni iya Ndego na Kayonza kandi Umuyobozi w’Umushinga KIWIMP ushinzwe ibyo bikorwa, Uwitonze Théogène, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukwirakwiza amazi aho hose.

Ati: “Tuzibanda mu kuhira imyaka, cyane cyane muri Ndego. Leta yateganyije kuhira hegitari 4000, ku buryo bugezweho dukoresha bya byuma bigezweho byuhira bizenguraka.”

Ndetse ngo ni umushinga ugeze kure kuko n’amasoko yaratanzwe ngo ba rwiyemezamirimo bayapiganirwe.

Ati: “Inyigo zararangiye, twamaze gutanga isoko ryo kubaka kuri hegitari 2 400, izindi 2 000 ziri mu nyigo. Ibyo bihumbi birenga bine, nibimara gutungana icyibazo cy’inzara kizakemuka mu buryo bwa burundu.”

Uyu mushinga uzarangira mu mwaka wa 2031 ukazibanda cyane ku mirenge ikunze kumagara kubera izuba.

Bimwe mu biri mu isoko ripiganirwa bigaragaza ko mu kwezi kwa 1 n’ukwa 2 nyuma yo gutangira kubaka, bitanga icyizere ko  twiteguye ko mu kwezi kwa Cyenda k’umwaka utaha(2026) ahazaba habonetse hazatangira kuhirwa.

Ibice byegeye ibiyaga nibyo bizibandwaho nyuma amazi yazarangiza kuzamurwa, avanwa mu biyaga bya Nasho, Kibare n’icy’Ihema ajyanwa mu byobo byabugenewe bita dams azacukurwa acishwa ku misozi yoherezwa mu mirima y’abaturage.

Uwitonze ati: “Duzafata amazi tujye tuyabika mu bidendezi byabugenewe ku misozi, noneho akajya amanuka yuhira.”

Uwitonze Théogène avuga ko izi mashini zizajya zikoresha imirasire y’izuba mu gukurura no kuzamura amazi no kuyacisha aho hose ngo agere mu mirima.

Uyu muyobozi yabwiye Imvaho Nshya ko hari inzu 50 zihingwamo kijyambere bita green houses zizubakwa hafi aho zikazaha urubyiruko akazi kandi uko ibintu bizarushaho kuba byiza ni uko kuhira bizagezwa no mu mirenge yindi nka Ruramira na Kabarondo muri Kayonza.

Hazaterwa n’imbuto ziribwa ndetse n’amashyamba bijyane no guca amataresi kugira ngo bakomeze guhangana n’imihindagurire y’ibihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version