Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko kuba M23 yatangaje ko igiye kuva i Walikale no mu nkengero z’aho ari ikintu cyiza ariko gikwiye gukurikirwa n’ibikorwa nyabyo.
Yaraye aganiriye n’itangazamakuru, avuga ko M23 igomba gukurikiza amagambo ibikorwa kugira ngo ibikubiye mu biganiro by’amahoro bimaze iminsi biganirwaho bitange umusaruro uhamye.
Kuri X, Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yaraye atangaje ko abarwanyi ba M23 biyemeje kuva mu Mujyi wa Walikale wo muri Kivu y’Amajyaruguru, bigakorwa kandi no mu nkengero zawo.
Itangazo rya AFC/M23 riti: “Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biwukikije.”
Icyakora Kanyuka yanditse ko igihe cyose ingabo za DRC nabo bafatanyije bashaka kugaruka muri uriya mujyi cyangwa ubuyobozi bwawo ntibubungabungire abaturage umutekano, M23 izahita iwisubiza.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ibyo M23 yatangaje bitanga icyizere ariko ko, kugira ngo kibe cyuzuye, kigomba gukurikirwa n’ibikorwa bifatika.
Ati: “ Twumvise ko M23 igiye kuva muri Walikale kandi twizeye ko iryo sezerano rigomba gukurikirwa n’ibikorwa bifatika. Twiteze kureba uko ibyavuzwe bizashyirwa mu bikorwa. DRC ishaka amahoro kandi amahoro kugeza ubu azava mu biganiro twitabira buri gihe uko tubisabwe”.
Avuga ko Perezida Félix Tshisekedi ashaka ko igihugu gitekana, abagituye bakareka gupfa cyangwa kwirirwa babunza akarago kubera guhunga amasasu.
Kayikwamba avuga ko kuba igihugu cye kitabira ibiganiro bigamije amahoro byerekana ko ubuyobozi bwacyo bukeneye ko amahoro agaruka mu Burasirazuba bwa DRC.
Mu minsi ishize hari ibiganiro byari biteganyijwe guhuza M23 n’ubuyobozi bwa DRC ariko uriya mutwe ntiwabyitabira ku mpamvu z’uko abayobozi bawo bari baraye bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Mu babifatiwe icyo gihe harimo Bertrand Bisiimwa, uyu akaba umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23.
Angola, nk’umuhuza muri ibi biganiro, ivuga ko hakiri icyizere ko M23 izemera kuganira n’ubutegetsi bwa Kinshasa, igisigaye kikaba ari ukureba uko ibyo bizakorwa ku bwumvikane busesuye bw’impande zose bireba.