Uko RAB Ihombya Leta y’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gifite abakozi b’abahanga mu bintu byinshi ariko ku rundi ruhande uwareba ibyo gikora yakwibaza impamvu imishinga ikomeye y’igihugu ipfira mu iterura!

Mu mwaka ushize( 2021) iki kigo cyatanze isoko ku kindi kigo ryo gutunganya ibishanga hirya no hino mu Rwanda ariko ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa uriya mushinga byahombeje Leta Miliyari Frw 1.4.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Taarifa ifitiye Kopi yerekana ko taliki 31, Mutarama, 2020, RAB yasinyanye amasezerano n’Ikigo cyatsindiye isoko ryo gutunganya birya bishanga.

Amasezerano ari muri iryo soko arimo ingingo y’uko icyo kigo cyagombaga gushakira RAB imashini izakoreshwa mu gutunganya ibishanga twakwita katelepurali( excavator machine) ariko RAB ikayikodesha ku Frw 3,800,000  KU MUNSI.

- Advertisement -

Ibiciro byari ku isoko muri kiriya gihe byavugaga ko imashini nk’iyi yakodeshwaga Frw 1,600,000 ku munsi ukuyemo n’imisoro.

Aya ni amafaranga yabazwe uhereye aho imashini yavanwaga kugera igeze aho yakoreye akazi.

Kuba yarakodeshejwe Frw 3,800,000 ku munsi abagenzuzi b’imari ya Leta basanze ari ibintu bitumvikana kandi byahombeje Leta.

Gukodesha imashini Miliyoni Frw 3.8 ku munsi kandi isanzwe ikodeshwa Miliyoni 1,6 byahombeje Leta

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali, imashini nk’iriya ku munsi ikodeshwa hagati ya Frw 300,000 na Frw 500,000 n’aho hanze ya Kigali igakodeshwa  Frw 1,600,000.

Twibukiranye ko ibi ari ibiciro byahawe abagenzu b’imari ya Leta mu mwaka wa 2021.

Kuba abakozi ba RAB barahaye akazi umuntu agahendesha Leta ngo bishe  ingingo ya 42 y’Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigena uko amasoko ya Leta atangwa kandi ribuza ibigo bya Leta guha isoko abantu batanze ibiciro bidahuje n’uko ibindi biciro bihagaze mu gihugu.

Isuzuma ry’uko imishinga yo gutunganya ibishanga RAB yagizemo uruhare yashyizwe mu bikorwa ryerekana ko byahombeje Leta Miliyari Frw 1,4.

Ni imishinga yo gutunganya igishanga cya Gashora, icya Mukunguli, icya Rwabiharamba n’igishanga cya Bwera.

Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’Imari ruvuga ko gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu kuri ruriya rwego, byatumye hari amafaranga adashyirwa mu mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ibya Nkunganire…

Smart Nkunganire

Mu rwego rwo gufasha abaturage kugira umusaruro uhamye, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yiswe Nkunganire igamije guha abahinzi ifumbire kugira ngo bave mu buhinzi ba gakondo bwezaga bugamije inkono ahubwo  bajye mu buhinzi buvuguruye bugamije isoko.

Umwaka w’ingengo y’imari warangiranye na Kamena, 2021 warangiye Leta yarashyize Miliyari Frw 14 muri iyi gahunda, bituma amafaranga yose Leta yashyizemo guhera muri Nyakanga 2017 aba Frw 53,935,236,289.

Bisa n’aho ibitekerezo byiza bya Politiki Leta y’u Rwanda ishyiraho, bishyirwa mu bikorwa n’abakozi bafite ubumenyi bucye cyangwa bafite umuco wa ntibindeba, bigahombya Leta.

Ibi bigaragarira muri byinshi harimo no mu ishyirwa mu bikorwa by’ikiswe ‘Smart Nkunganire.’

Iyi Smart Nkuganire yari yatekerejwe nk’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana uko ifumbire igezwe ku bahinzi, ikabikwamo amakuru y’imiterere y’ubutaka kugira ngo hamenyekane ubukeneye gufumbirwa, ububikeneye cyane, n’ubukifitemo ubushobozi kamere buhagije bwo kweza imyaka.

Kugira ngo ibi bishoboke, byasabaga ko umuturage ashyira amakuru y’imiterere y’ubutaka bwe muri iriya system, akabikora binyuze mu kwerekana UPI (Unique Parcel Identifier) ikajyanirana n’amakuru yose areba ubutaka bwe.

Ikibazo cyabayemo ni uko hari ubutaka bwabaga bubaruye ku muturage runaka akabushyira muri Smart Nkunganire kandi butemerewe guhingwa.

Ibi byatumye hari abahinzi baka kandi bahawe ifumbire batari bakwiye kuko nta butaka bwo guhinga bari bafite.

Hari kandi n’ifumbire yahawe abahinzi bitanyuze muri gahunda ya Smart Nkunganire.

Kugira ngo umuntu ahabwe ifumbire, byasabaga ko abajyanama mu by’ubuhinzi basaba iyo fumbire binyuze mu ikoranabuhanga rya telefoni ryiswe Mobile Ordering Processing Application (MOPA).

Abagenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta basanze hari abantu bahawe ifumbire bitanyuze muri iriya nzira yateganyijwe yiswe Smart Nkunganire.

Hari n’ikindi cy’uko nta nyandiko zari zarateganyijwe ku ruhande zo kwandikamo abantu bahawe iyo fumbire hadakoreshejwe Smart Nkunganire.

Kubera ko hari abahinzi bashobora kugira umurima ukeneye ifumbire ariko badatunze ziriya telefoni, byari ngombwa ko habaho ubundi buryo bwo kubamenya bakandikwa, hakamenyekana abahawe ifumbire muri ubwo buryo.

Abajyanama mu by’ubuhinzi kandi ntibari bazi gukoresha neza iriya system bityo hari bamwe mu bahawe ifumbire ya Smart Nkunganire ariko badafite aho banditswe hazwi hizewe.

Urwego rw’igihugu rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ruveba RAB ko yashyize gahunda yarangiza igaterera agati mu ryinyo, ntikurikirane ishyirwa mu bikorwe rinoze ryayo bikaba byarahombeje Leta.

Ntirutinya no kuvuga ko muri iyi mikorere, hari hamwe bashobora kuba barayibonyemo uburyo bwo kurya ruswa na gucuruza iriya fumbire bya magendu.

Ikindi RAB inengwa ni uko yatinze kwishyura fagitire z’abatangaga ifumbire kandi ubundi bibujijwe mu ngingo ya 35 y’Iteka rya Minisitiri N° 001/16/10/TC ryo ku wa 26/01/2016 rigena ko abashinzwe gucunga umutungo wa Leta baba bagomba kwikira kandi bakandika kandi bakabika ahantu hizewe ibyerekeye inyemezabuguzi zatanzwe ku kintu runaka.

Ntabwo abatanze ifumbire bagomba kumara iminsi 45 batarishyurwa.

Ku rundi ruhande, abagenzuzi b’imari ya Leta basanze hari abatanze ifumbire mu turere 15 batinze kwishyurwa Miliyari Frw 5.1.

Bwari ubukererwe bw’iminsi 739, ni ukuvuga imyaka irenga ibiri.

Ingaruka zabaye iz’uko hari bamwe mu bahinzi batinze kugezwaho ifumbire, bituma badafumbirira igihe bityo intego yo kuzamura umusaruro wabo Leta yari igamije ntiyagerwaho uko bikwiye.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta kandi yasanzwe hari imibare idahura ku buso bwari bwarabaruwe ngo buzashyirwemo ifumbire n’ibilo by’ifumbire yatanzwe.

Icyo gihe byari biteganyijwe ko ubutaka bwo guhinga bwose bw’u Rwanda bwanganaga na hegitari 1,327,043.

Ubutaka bwose bw’u Rwanda bwabaruwe ngo buzafumbirwe bwanganaga na 1,311,610  ni ukuvuga  99%.

Ifumbire yagombaga gutangwa  yanganaga na Kgs 53,838,820 ariko ubugenzuzi bwasanze haratanzwe Kgs 73,987,688 ni ukuvuga inyongera ya  37% (Kgs 20,148,868 ).

Ibi rero ngo ntibifututse kubera ko kugira ngo bibe biciye mu mucyo, byasaba ko n’ubutaka bwo guhinga no gufumbira nabwo bwaba bwariyongereye.

Byose bigaruka ku igenamigambi ribi rya RAB ariko nanone bigaca amarenga y’uko ifumbire yari igenewe abahinzi b’Abanyarwanda yaba yarariwe  yararigishijwe.

Ibi kandi si umugani kubera ko hari raporo yakozwe n’ikigo kitwa Agro Processing Trust Corporation (APTC) yasohotse taliki 09, Nzeri, 2021 yerekana ko mu Turere twa Nyabihu na Burera hatanzwe ifumbire yitiriwe Nkunganire ariko itangwa mu buryo bufifitse.

Urwero rw’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta rusaba abagenzacyaha kuzakurikirana mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ifumbire yo muri Nkunganire yagurishijwe hanze y’u Rwanda.

Ikindi uru rwego rwabonye ni uko hari ifumbire yakiriwe n’abajyanama mu by’ubuhinzi( agro dealers) ngo bayigeze ku bahinzi bari bayikwiye ariko ntibabikora.

Imibare rwabonye yerekana ko mu gihembwe cya A( umwaka wa 2021) abajyanama mu by’ubuhinzi bahawe Kgs 73,987,688 mu gihe mu gihembwe cya B cy’uwo mwaka, bahawe Kgs 6,642,069.

Nta mibare yerekana ingano y’ifumbire yahawe abahinzi ngo harebwe niba ihuje n’iyo aba bajyanama mu by’ubuhinzi bakiriye n’iyo basohoye.

Uretse ibi bibazo tumaze kureba haruguru, hari n’ibindi Taarifa izerekana byerekana imikorere mibi ihombya Leta n’abaturage baba batanze imisoro ngo ibateze imbere.

Ku byerekeye RAB , hari n’ibindi bibazo biri muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta byerekana imicungire mibi mu mishinga irimo kuhira mu bishanga binini, imikorere mibi mu micungire ya gahunda zirimo Girinka, gahunda z’amakusanyirizo y’amata n’ibindi.

Ibindi bigo tuzavugaho ni REG, WASAC, RSSB, LODA, REB n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version