Karongi: Abakoze Umuhanda Perezida Kagame Yemereye Abaturage ‘Barambuwe’

Taarifa ifite urutonde rw’abantu bavuga ko bakoze ku muhanda Perezida Kagame yemereye abaturage bo muri Karongi mu Murenge wa Rugabano kugira ngo ujye ubafasha mu guhahirana ariko rwiyemezamirimo witwa Jean Claude Nzabonimana ahemba bamwe abandi arabambura. Urutonde rwerekana ko bose hamwe abarimo Frw 4,292,000.

Ni mu Murenge wa Rugabano Akarere ka Karongi

Hari abagabo batatu bahagarariye bagenzi babo batwandikiye inyandiko y’intabaza bavuga ko mu mwaka wa 2020 Perezida Kagame yabahaye umuhanda barawukora ariko uwabahaye akazi arabambura, ubu bakaba bashonje kandi baratanze imbaraga zabo.

Yari inkuru nziza ku baturage ubwo batangira gukora kuri uriya  muhanda.

Bizeraga ko niwuzura uzava ahitwa Rambura ugakomereza mu gasanteri ka Rugabano, ukomokera ku ruganda rw’icyayi rwa Rukopfo ukambuka n’ahandi.

- Advertisement -

Ni umuhanda ugera kuri Kaburimbo igabanya Akarere ka Karongi n’Akarere ka Rutsiro.

Uwo bavuga ko yabambuye amafaranga bakoreye asanzwe ayobora ikigo Urban Building Company Ltd.

Inyandiko yabo ya paji enye hari aho igira iti:  Mu by’ukuri dukomeje gushimira Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo guteza imbere  ibikorwa remezo mu rwego rwo kuzamura imihahiranire no kwihutisha ingendo kugira ngo umuturage arusheho kuba ku isonga.”

Ubwo kubaka uriya muhanda byatangiraga, abaturage bagiye gusaba akazi.

Abagahawe batangiye gukora ndetse igihe cyo guhembwa kigeze ‘bamwe barahembwa.’

Abatarahembwe babwiye Taarifa ko hashize igihe baherukana na rwiyemezamirimo wabahaye akazi.

Bati: “ Ikibabaje ni uko twakoze ariko tukaba twarabuze uwatwishyura kuko uyu nyiri Company duherukana mu gihe twakoraga ariko mu gihe cyo kwishyurwa umushahara wacu ,ntitwongeye kumuca iryera.”

Bavuga ko bamuhamagaye kenshi ngo ababwire impamvu batishyurwa ariko ntafate telefoni.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko nta Biro agira ngo babe bajya kumureba babiganireho.

Rwiyemezamirimo Jean Claude Nzabonimpa ngo yibera ‘i Kigali’.

Imashini zatunganyaga uyu muhanda
Bavuga ko bavunitse none bamwe ntibahembwe
Uyu muhanda witezweho kuzafasha abaturage ba Karongi guhahirana n’abo muri Rutsiro mu buryo bworoshye

Meya w’Akarere ka Karongi arabizi…

Nyuma yo kubona ko rwiyemezamirimo yabatereranye kandi baramukoreye, abaturage babwiye ikibazo cyabo Umuyobozi w’Akarere ka Karongi witwa Vestine Mukarutesi.

Babwiye Taarifa bati: “ Abayobozi twagerageje kwiyambaza harimo Meya w’Akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine, tubibwira  ushinzwe imirimo mu Karere ka Karongi, tubibwira Gitifu w’Umurenge wa Rugabano witwa Niyonsaba Cyriaque nta gisubizo cyirambye baduhaye…”

Aba bayobozi ngo bagiraga abaturage inama yo kugana inkiko.

Bisa n’aho aba bayobozi birengagizagaPolitiki y’u Rwanda yo kunga cyangwa guhuza abantu, bagakemura ibibazo mu mahoro aho kwitabaza inkiko kuko imanza zirahenda, zigatwara igihe kandi zigateranya abantu aho kubunga.

Ku byerekeye Meya w’Akarere ka Karongi, Taarifa ifite ibaruwa bariya baturage bamwandikiye taliki 08, Gicurasi, 2022 bamumenyesha akarengane bavuga ko bakorewe n’uriya rwiyemezamirimo.

Ibaruwa bandikiye Meya Mukarutesi

Aba baturage bavuga ko bibabaje kuba ubuyobozi bwarabasabye kujya mu nkiko kandi buzi neza ko kubona abunganizi mu by’amategeko ubwabyo bihenze!

Bati:  “ Mu gihe natwe twabuze nuko twita ku miryango yacu bitewe n’imbaraga zacu zose twashoye mu mirimo y’iki kigo ntitugire n’ikindi twakora cyateza imbere imiryango yacu none ngo tujye mu nkiko n’ukuntu zihenda?!!”

Ubwanditsi bwa Taarifa bwahamagaye Meya wa Karongi Madamu Vestine Mukarutesi kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo kivugwa mu Karere ayoboye, atubwira ko ari mu Nama ya JOC( Joint Operations Committee).

Yadusezeranyije kuza kugira icyo atubwira ariko inkuru yasohotse ataratuvugisha.

Inyandiko abaturage baduhaye isaba inzego zose zirebwa n’ikorwa ry’uriya muhanda kubishyuriza rwiyemezamirimo Jean Claude Nzabonimana.

Izo nzego zirimo Rwanda Transport Development Authority ( RTDA), Rwanda Road Maintenance Fund, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’izindi.

Rwiyemezamirimo ati: “ Ko nta bakozi mfitiye amafaranga?

Tukimubaza icyo avuga ku bakozi bamushinja kubambura, Jean Claude Nzabonimana yabwiye Taarifa ko nta bakozi ba nyakabyizi afitiye amafaranga.

Icyakora nyuma yo kumva amwe mu mazina y’abo baturage, yaje kuvuga ko ari buze kubaza ushinzwe umutungo niba nta baturage ba  nyakabyizi batirishyurwa.

Ikindi yatubwiye ni uko hari gahunda yo kumurikira ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi uriya muhanda.

Ngo biraba mu masaha ari imbere kuri uyu wa Gatandatu taliki 14, Gicurasi, 2022.

Bamwe mu bo abereyemo imyenda:

Andi makuru twamumenyeho…

Jean Claude Nzabonimana ni rwiyemezamirimo ushora henshi. Ibi bishobora kuba ari byo bituma ayo yari buhembe abakoze muri Karongi atarayabaha.

Taarifa ifite amakuru  yemeza ko afite uruganda abatanyije n’abandi tutaramenya rukora sima ruri mu Karere ka Rubavu.

Bivugwa ko uru ruganda ari kurwubaka hafi yahari urwa BRALIRWA mu Karere ka Rubavu.

Uyu mugabo kandi hari abantu atarishyura mu mushinga yakozemo wa MINAGRI.

Hagati aho kandi ngo hari n’ikirego yarezwe mu bugenzacyaha ariko ntaragikurikiranwaho kuko ubwo twamuhamagaraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 14, Gicurasi, 2022 yari ari we, yitegura kujya kumurikira Akarere ka Karongi uriya muhanda wo muri Rugabano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version