Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2026 7:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwo bari bamaze kuhagera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.
SHARE

Ubwo abasirikare 100 mu ngabo z’u Rwanda bageraga i Kingston mu Murwa mukuru wa Jamaica, bakiranywe urugwiro kubera ubushake bazanye bwo gufasha iki gihugu gusana ibiherutse kwangizwa n’inkubi abahanga bise Melissa ndetse n’imvura byazanye.

Mu mpera z’umwaka wa 2025 nibwo uyu muyaga ukomeye wazanye n’imvura nyinshi usenya ibikorwaremezo bya Jamaica, igihugu kiri mu Nyanja ya Atlantique.

Inkubi Melissa yari ifite umuvuduko rwa Kilometero 464 ku isaha, hafi inshuro ebyiri iz’umuvuduko w’imodoka iri kwiruka ku kigero cyo hejuru gishoboka.

Ahantu Jamaica iherereye hakunda kwibasirwa n’inkubi zikomeye.

Ubwo bahageraga, abasirikare b’u Rwanda bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Jamaica, bose uko ari 100 bakaba bayobowe na Colonel Moses Kayigamba, wahamije ko abenjenyeri ba RDF bazakorana bya hafi n’Ingabo za Jamaica n’inzego zitandukanye muri icyo gihugu mu mishinga yo gusana ibyangiritse.

Ni kimwe mubyo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwemeranyije mbere y’uko RDF yohereza abantu bayo muri kiriya gihugu.

Ubwo bari bagezeyo, abasirikare b’u Rwanda bakiriwe k’umugaragaro n’abahagarariye Guverinoma ya Jamaica mu birori byabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Karayibe muri Jamaica biyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo gihugu, Sen. Kamina Johnson Smith.

Yashimiye Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda na n’Abanyarwanda muri rusange, babageneye inkunga y’abenjenyeri bitezweho gutanga umusaruro ukomeye ku bw’ubuhanga, ubunyamwuga n’ubunararibonye bafite.

Bizafasha mu rugendo rwa Jamaica rwo kongera gusubira ku murongo nyuma y’ibyangijwe n’ibiza no kurushaho kubaka ubudahangarwa.

Col  Claudien Bizimungu wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwifatanyije na Jamaica mu kwiyubaka no guhangana n’ingaruka zatewe n’imihindagurikire y’ibihe mu buryo burambye.

Ahamya ko u Rwanda  rwiyemeje kuba hafi ya Jamaica muri ibi bihe bitoroshye  no gusohoka mu ngaruka z’iriya nkubi.

Yanahamije ko kohereza abasirikare b’u Rwanda muri Jamaia ari kimwe mu bishimangira uko u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga no gutanga ubutabazi aho bukenewe hose ku Isi.

Col Bizimungu yanavuze ku bunararibonye buhambaye bw’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, gusana ibyangiritse ndetse no kwibanda kuri gahunda z’ubutabazi ku basivili.

Amafoto y’uko byagenze ubwo bahageraga.

Colonel Bizimungu ubwo yagezaga impano kuri umwe mu bayobozi ba Jamaica.
Ingabo ziri kumanura ibikoresho
Biteguye gufasha Jamaica kwisana.
Colonel Bizimungu Claudien aha mugenzi we mu ngabo za Jamaica impano ya MINADEF

 

TAGGED:AbaturagefeaturedImpanoIngaboInkubiJamaicaKagameRwandaUmusanzu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato
Next Article Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?