Uko RIB Yafashe Abantu Bashakaga Gucucura Banki Ikomeye

Ubugenzacyaha buvuga ko abantu barindwi iherutse gufata bashaka kwiba miliyoni Frw 100, abakozi b’uru rwego bari bamaze iminsi babagenda runono.

Kuri uyu wa Kane nibwo yeretse itangazamakuru batandatu muri bo kuko uwa karindwi arwaye indwara itatangajwe.

Bose bafatiwe rimwe taliki 20, Nyakanga, 2024 nyuma y’amakuru RIB yari ibafiteho.

Umuvugizi wayo Dr. Thierry B.Murangira avuga ko abakozi ba RIB bagendaga runono abo bantu kubera amakuru bari bamaze iminsi babafiteho.

Ni amakuru yavugaga ko abo bantu barimo bategura ibitero by’ikoranabuhanga hakoreshejwe icyo yise ‘mudasobwa’.

Bafashwe bamaze kugerageza kwiba miliyoni zijya kwegera Frw 100 ni ukuvuga hafi miliyoni Frw 99.

Murangira avuga ko bafashwe bari kugerageza kubikuza Miliyoni Frw 65, ariko izindi zisigaye ngo buzuje miliyoni 100 bari bamaze kuzisaranganya kuri konti zabo, buri wese aye, aye…

Abagenzacyaha ba RIB bavuga ko bafashe abo bantu bagiye kubikuriza ayo mafaranga muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda yirinze kuvuga izina.

Abo bantu bagabye kiriya gitero kuri imwe muri banki zo mu Rwanda ariko isanganywe ishami hanze yarwo.

Murangira ati: “Impamvu bafashwe bajya kuyabikuza mu gihugu cy’abaturanyi ni uko iyo banki isanzwe ifite amashami mu bihugu byo mu biyaga bigari”.

Abo bantu baciye mu ishami ry’iyo banki muri kimwe mu bihugu byo mu Karere bavugana n’umukozi waryo abaha icyo bita ‘access code’ wagereranya n’urufunguzo rwo kwinjira mu cyumba kibitsemo amafaranga.

Murangira yabyise ‘kubaha icyuho’.

Icyo cyuho nicyo avuga ko baciyemo baza kwiba iyo banki.

RIB ivuga ko ibyo byaha bihanishwa hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 15 iyo ababikekwaho babihamijwe n’inkiko.

Yaburiye urubyiruko rwo mu Rwanda rushaka kubona amafaranga menshi rutayavunikiye ko bitazaruhira.

Avuga ko mu Rwanda umuntu abona amafaranga yayakoreye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version