Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Ubwiyongere Bw’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Buhagaze Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Uko Ubwiyongere Bw’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Buhagaze Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2022 1:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Gahunda ni uko mu mwaka wa 2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi
SHARE

Akamaro k’izuba si ukumurikira abatuye isi gusa no gutuma imyaka year binyuze mu byo bita photosynthis ahubwo abantu basanze imirasire yaryo ishobora kubyazwa amashanyarazi. U Rwanda rurii mu bihugu by’Afurika byiyemeje guha ingo zose amashyarazi harimo n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni  intego abayobozi barwo bavuga ko igomba kuzaba yaragezweho bitarenze mu mwaka wa 2024.

Hagati aho kandi  mu minsi mike iri imbere, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izarebera hamwe aho isi igeze ibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi.

Iyi nama yiswe The Global Off-Grid Solar Forum and Expo (GOGSFE).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

U Rwanda ruzahabonera umwanya wo kwereka isi aho rugeze ruha abarutuye amashyarazi akomoka kuri iriya mirasire.

Ni inama yateguwe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo bitanga ibyuma biha abaturaga amashanyarazi ryitwa GOGLA ikazafatanya na Banki y’Isi mu mushinga wayo witwa Lighting Global Program ndetse na Minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse n’ibindi bigo by’abikorera.

Ubusanzwe u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere urwego rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo

Umwe mu bakozi ba GOGLA witwa Aletta D’cruz  avuga ko bashima intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere ikwirakwizwa ry’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko muri iki gihe kuko ngo bigaragarira henshi.

Ati: “ Twishimira urwego u Rwanda rugezeho ruha abarutuye amashanyazi kandi twizeye ko muri iriya nama abantu benshi bazungurana ibitekerezo bakamenya uko abandi bateye imbere mu gukwiza amashanyarazi akomoka ku zuba, bikabagirira akamaro.”

- Advertisement -

Aletta D’cruz avuga ko abazitabira iriya nama bazigira hamwe uko abashaka gushora mu bikorwaremezo bitanga amashanyarazi bahabwa uburyo bwo kugera ku mari.

Ngo bazanareba uko ibyo gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba byafasha mu kurengera ibidukikije.

Serge Willson  Muhizi  wari uhagarariye ishami ry’abikorera ku giti cyabo bakora mu by’ingufu bita Energy Private  Developers,  aherutse kubwira itangazamakuru ko we na bagenzi be bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe Leta kugeza ku baturage amashanyarazi nk’uko yabyiyemeje.

Serge Wilson Muhizi

Muhizi avuga ko bakorana na Leta binyuze muri Nkunganire kugira ngo bageze amashanyarazi ku baturage badahenzwe.

Ubu ngo hari Miliyoni $50  zateguwe ngo zizafashe muguha abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yatanzwe na Banki y’Isi ariko agomba gutangwa na Leta y’u Rwanda n’ibindi bigo by’imari.

Muhizi avuga ko umuturage azijya yishyurirwa 90%, we akitangira 10% kugira ngo ashobore kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire.

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ni hamwe muho bahaye biriya bikoresho.

Taarifa iherutse gusura abaturage bo mu Karere ka Kamonyi ahitwa i Runda ngo irebe ko hari icyo  amashanyarazi bahawe n’ibyuma biyakurura yabamariye.

Umuturage witwa Mukakarekezi avuga ko ibyuma bikurura bamuhaye byamufashije kubona amashanyarazi yo gucana bwije.

Ibi ngo bimufasha kumurikira ibaraza rye bigakumira abajura baba ab’imyaka ahunika cyangwa ihene ze riba mu kiraro.

Ati: “ Kuba mfite amashanyarazi amfasha kumirikira iwanjye byandinze byinshi harimo n’abajura bari baranzengereje. Nta hene namaranaga igihe batarayiba ngatabaza abaturanyi bakahagera igisambo cyarengeye iyo.”

Avuga ko muri minsi mike ishize hari igisambo cyaje kumwiba abana bakibonera mu idirishya bavugije indura, we n’umugabo we  barahurura kirahunga.

Yemeza ko ariya mashanyarazi yamugobotse

Hafi y’iwe hari icyumba batangiramo serivisi zo gusukura abantu binyuze mu kubogosha.

Umuturage witwa Mukakarekezi avuga ko ibyuma bikurura bamuhaye byamufashije kubona amashanyarazi yo gucana bwije.

Ibi ngo bimufasha kumurikira ibaraza rye bigakumira abajura baba ab’imyaka ahunika cyangwa ihene ze riba mu kiraro.

Ati: “ Kuba mfite amashanyarazi amfasha kumirikira iwanjye byandinze byinshi harimo n’abajura bari baranzengereje. Nta hene namaranaga igihe batarayiba ngatabaza abaturanyi bakahagera igisambo cyarengeye iyo.”

Avuga ko muri minsi mike ishize hari igisambo cyaje kumwiba abana bakibonera mu idirishya bavugije indura, we n’umugabo we  barahurura kirahunga.

Yemeza ko ariya mashanyarazi yamugobotse

Hafi y’iwe hari icyumba batangiramo serivisi zo gusukura abantu binyuze mu kubogosha.

Ingo zingana na 22%  mu gihe  51%  z’ingo zifite amashyanyarazi ava ku ngufu z’amashanyarazi asanzwe.

Umwe mu bazatanga ibiganiro muri iriya nama ni Umunyarwandakazi witwa Uwera Rutagarama akaba ashinzwe iby’ingufu zidaturuka ku mashanyarazi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu, REG.

Undi uzatangamo ikiganiro ni umuyobozi w’Ikigo Energy Private Developpers witwa Sunday Kabarebe.

Abaturage bavuga ko bishimira ko muri iki gihe bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kandi ngo ntikama

 

TAGGED:ImirasireInamaIzubaKamonyiMuhizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Patoranking Arongera Ataramire Abitabiriye Youth Connekt 2022
Next Article Afurika Ikeneye Urubyiruko Rufite Ubuzima Buzira Umuze- Jeannette Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Icyayi Gikomeje Kwinjiriza u Rwanda Amadovize Menshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora UN Yungirije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda N’Ibihugu Bya Afurika Mu Guhuza Amabwiriza Y’Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?