Guverinoma y’u Budage yemeye gutera u Rwanda inkunga ya Miliyoni 20.97 z’Amayero ni ukuvuga arenga Miliyari Frw 30 yo gushora mu mishinga yo gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Amasezerano y’iyo nkunga yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Yusuf Murangwa na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann.
U Rwanda muri iki gihe rubanye neza n’Ubudage ndetse mu mpera z’umwaka wa 2023, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yakiriye Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, bagirana k’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Banaganiriye ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubudage ugaragarira mu bufatanye mu by’ubuzima , ubuhinzi, ubucuruzi no gukorana binyuze mu muryango wa GIZ.
Tariki 25, Nyakanga, 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu Turere 16 two mu Ntara zose.
Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.
Ni ayo gukoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.
Mu mwaka wa 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.
Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana n’uyu mwaka wa 2024, akaba ayo kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi,