Ku isi hari amoko 3,000 y’inzoka. Wazisanga hafi ku isi hose uretse ku mugabane wa Antarctica, mu bihugu bya Iceland, Ireland, Greenland na New Zealand, ahanini kubera ko hakonja cyane kandi inzoka zikaba zitabona uko zihororokera.
Muri Afurika ho nta hantu na hamwe utazisnga, haba mu butayu bwa Sahara, ubwa Kalahari, mu mashyamba y’inzitane, mu mijyi minini nka Lagos, imito nka Kigali, ishyuha nka Bujumbura, iri muri Pariki nka Nairobi, mbese nta hantu utasanga ibyo bikururanda.
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inzoka ziba hose uretse muri Alaska, muri Hawaii no muri Leta ya Maine.
Muri ya moko 3000 yazo, agera kuri 600 ni ay’inzoka z’ubumara kandi muri zo amoko 200 ashobora kwica cyangwa gukomeretsa bikomeye umuntu arumye.
Inzoka zitagira ubumara, zo zifite ubundi buryo zica ibyo zishaka kurya cyangwa kwikiza kuko bizibangamiye.
Ubwo ni ukumira bunguri inyamaswa cyangwa itungo runaka.
Izi nzoka kandi zizi guhotora ikinyabuzima runaka binyuze mu kugishyira ku munigo kugeza gishizemo umwuka.
Ubu nibwo buryo inzoka bita uruziramire ikoresha iyo yica ikinyabuzima runaka mbere yo kureba uko yakimira.
Burya kandi inzoka zose zigira amagaragamba nubwo atangana mu bunini n’ubwinshi kandi ntabe ahantu hamwe ku mubiri wazo.
Kubera ko ari ibikururanda, ni ngombwa ko inzoka zigira amagaragamba azifasha kugendera ahantu hanyerera, ahantu hari umucanga, sima, ibyondo n’urume.
Ubwinshi bwayo magaragamba no gukomera kwayo hakiyongeraho n’imiterere y’aho inzoka iri guca, nibyo bigena umuvuduko ukoreshwa mu kuhava.
Hari inzoka zitayagira ku mugongo ariko ziyafite ku nda kugira ngo azifashe kugenda ahantu hakonja, hahora urume bityo hanyerera.
Inzoka burya ziri mu nyamaswa zabanye n’abantu kuva kera cyane.
Muri Bibiliya ivugwamo ko ari yo yari inyaryenge kurusha izindi, ndetse yashutse Eva nawe ashuka umugabo we Adam barya ku giti cy’ubugingo Imana yari yarabujije bibakururira kabutindi.
Muri Misiri yo hambere cyane inzoka yafatwaga nk’ikirango cy’ibwami, ndetse ku ngofero zabo za cyamiyabaga iri ho.
Mu Bushinwa bwa kera naho inzoka bayifataga nka kimwe mu bintu byerekana ubuzima bw’iteka babishingiye ku ngingo y’uko ishobora kwiyuburura, bivuze kudapfa.
Abaturage kavukire ba kera bo muri Amerika bitwaga Cherokee nabo bari mu bantu bahaga agaciro inzoka.
Uko inzoka zihiga
Burya inzoka zihiga inyamaswa z’amoko yose. Zihera ku mbeba zikageza ku nyamaswa nini zirusha inzoka ubunini inshuro eshatu.
Uruziramire rushobora kumira inka, hanyuma amahembe agasigara hanze rukazategereza igihe azaborera kugira ngo ruyimire.
Muri rusange iyo inzoka zihiga zikoresha ururimi rwazo.
Ururimi rw’inzoka rukoresha ikoranabuhanga wakwita sensors zikurura hirya no hino aho iherereye zigakurura ibyerekezo by’aho umuhigo uherereye.
Ururimi ruzifasha kumenya aho umuhigo uherereye cyangwa se ahari kabutindi, bityo zikamenya igikwiye gukorwa.
Mu ruhanga rwazo kandi habamo utwobo duturanye n’amaso tuzifasha kumenya niba ikintu zigiye gufata cyapfuye cyangwa kikiri kizima.
Inzoka kandi zifite inzasaya zituma zimenya niba hafi aho hari imbeba, ifuku cyangwa izindi nshombabyuma.
Imiterere y’inzoka ituma zishobora ibintu bishoborwa n’inyamaswa nke ari byo kwiyuburura.
Uretse kuzifasha gukura, zikava mu kiciro runaka cy’imyaka zikajya mu kindi, kwiyuburura bituma zikuraho udusimba rwa parasites tuzinyunyuza.
Akenshi kwiyuburura bibera mu mashami y’ibiti, ari nayo mpamvu abantu bakunda kujya mu ishyamba bakunze kubona uruhu rw’inzoka yiyuburuye runagana mu giti.
Mu kwiyuburura ibanziriza ku mutwe, bikarangirira ku murizo.
Amoko menshi y’inzoka atera amagi kandi nyuma zihita zigendera ibindi bikazikora.
Inzoka zo mu bwoko bw’inziramire bita Pythons nizo zikunze kuyabundikira zikayaturaga.
Nubwo inyinshi mu nzoka ziba imusozi, amoko 70 yo aba mu mazi, ahanani akaboneka mu bice by’Ubuhinde no mu byegereye Inyanja ya Pacifique.
Kugira ngo zitakurya…
Abahanga bo mu kigo cy’Abanyamerika gikorera i Washington DC kitwa National Geographic bagira abantu inama yo kutanduranya ku nzoka.
Ni byiza ku nyungu zawe ko wirinda kwanduranya ku nzoka kuko burya nazo ntizanduranya.
Niba uhuye n’inzoka ukabona itari kwinyagambura, subira inyuma wirinde kuyikubaganya, kuko kuyikubaganya bishobora kuba ari rwo rupfu rwawe.
Icyakora burya inzoka zibayeho hamana! Hari iziri hafi gucika ku isi kubera ko abantu bazirukanye aho zororokeraga, izindi barazica.
Inyinshi mu nzoka ziri hafi gucika ku isi ni izo mu bwoko bw’incira.