Amerika Yabujije Israel Kwica Umuyobozi W’Ikirenga Wa Iran

Donald Trump yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko yabujije Israel kwica Umuyobozi W’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

Avuga ko Israel yari ifite umujinya n’ubushake bwo kwica uriya muyobozi, ariko ubwe yabujije Netanyahu kubikora.

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu mu Biro bye biba munsi y’ubutaka.

Ntawamenya niba ibyo Trump avuga bitagamije kuyobya uburari kuko n’ubundi mbere y’uko Israel itera Iran, Amerika yavugaga ko hari ibiganiro byo kubuza Iran gutunganya ubutare bwa Uranium kandi byagendaga neza.

Byarangiye Israel itunguye Iran isuka ibisasu ku bayobozi bakuru b’ingabo zayo n’abahanga bakomeye b’iki gihugu, isenya n’aho uruganda rwa Natanz rwatunganyaga izi ngufu.

- Kwmamaza -

Hagati aho, Amerika ivuga ko Perezida Vladmir Putin ashaka kuba umuhuza mu kibazo kiri hagati ya Iran na Israel.

Trump avuga ko mu gihe intambara ikiri hagati ya Iran na Israel, Amerika itarabyinjiramo ariko akemeza ko nihagira ushohora Amerika imperuka ye izaba yageze.

Ibyo yabibwiye NBC news.

Perezida wa Amerika yemeza ko amahoro atari butinde kugaruka hagati y’impande zihanganye, akemeza ko bizagenda nk’uko byagenze hagati y’Ubuhinde na Pakistan mu mirwano iherutse kwaduka hagati y’impande zombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto