Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler avuga ko kuba ubwenge buhangano ari igikoresho cyiza mu bushakashatsi no kwihutisha ibintu, mu by’ukuri, budakwiye gusimbura ubwenge bwa muntu.
Munyampenda yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’ikiganiro yatangiye mu nama iri kubera i Kigali yitabiriwe n’intiti n’abayobozi bo muri Kaminuza zo muri Afurika bitabiriye inama yitwa Africa Universities Summit igomba kumara iminsi itatu.
Abahanga bitabiriye iyo nama baturutse muri za Kaminuza zo muri Afurika, ariko hari n’abandi bo mu bigo mpuzamahanga bikorana nazo kuri uyu Mugabane.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kepler Nathalie Munyampenda avuga ko u Rwanda rwitabiriye iriya nama rufite intego yo kumva ibyo abandi bagezeho rukabigiraho.
Ati: “Iyi nama ihuje abayobozi ba za Kaminuza kugira ngo twigire ku bandi, nabo batwigireho. Ikibazo twese dufite ni ukumenya uko twakomeza kuzamura ireme ry’uburezi muri za Kaminuza”.
Avuga ko intego bose bahuriye ho ari ukureba uko ibibazo za Kaminuza zifite byakemuka, ahanini bikajyanirana no kubura ibikoresho bigezweho, ubukene bwa benshi mu banyeshuri n’ibindi bisaba kubaka ubushobozi gahoro gahoro.
Munyampenda avuga ko zimwe muri Kaminuza zagaragaje ibyo zagezeho ari iyo muri Ghana no muri Nigeria, akemeza ko kuzamura ireme ry’uburezi ari ingenzi ku barezi bose.
Uyu muyobozi ku rwego rwa Kaminuza ashima ko u Rwanda rwateje imbere za Kaminuza zigenga, akavuga ko ari igisubizo mu gutanga ireme ry’uburezi.
Ati: “Buriya ikintu tugomba kureba ni ukureba niba ibyo twigisha abanyeshuri babyumva neza, uwize kubarura imari akazaba umubaruramari mwiza nk’uko ari kimwe mu byo twigisha iwacu”.
Kubera ko ikoranabuhanga rigeze kure, Munyampenda avuga ko ubwenge buhangano budakwiye gufatwa nk’aho busimbura ubwenge bw’ubukoresha.
Kuri we, icy’ingenzi ni ukubihuza neza kugira ngo bitange umusaruro nyawo.
Yemeza ko ubwenge buhangano ari ikintu kinini, kitari hafi guhagarara ahubwo gikwiye guhabwa umwanya wacyo mu buryo buboneye.
Nick Davis uyobora Ihuriro rya Kaminuza Nyafurika no mu Burasirazuba bwo Hagati ryitwa Times Higher Education (THE) for the Middle East and Africa asanga iterambere ry’uburezi rigomba kugendana no guhanga udushya no gushyiraho ubuyobozi buhamye.
Kugira ngo ibyo bigerweho, asanga hakenewe ishoramari rifatika muri uru rwego rw’ingenzi mu majyambere ayo ari yo yose.
Nawe asanga gukoresha ikoranabuhanga ari ngombwa ku kuzamura ireme ry’uburezi ariko ntirisimbure gukoresha ubwonko bwa muntu.
Ati: “ Nta Kaminuza imwe yashobora guteza imbere uburezi kurusha izindi ahubwo igikwiye ni imikoranire kugira ngo ikoranabuhanga ribe umuyoboro mwiza mu kuzamura uburezi…ariko ntibikwiye gusimbura ubwonko bwa muntu”.
Inama iri kubera i Kigali yitabiriwe n’intiti n’abayobozi 400 bo muri Kaminuza zo muri Afurika, ikaba igomba kumara iminsi itatu.
Umwe mu batumiwe uzatangamo ikiganiro ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne Dr. Anastase Shyaka.
Uyu mugabo wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ni umwe mu ntiti u Rwanda rufite.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri bumenyi muri Politiki yakuye muri Kaminuza yo muri Pologne iri ahitwa Gdańsk.
Afite indi mu ikoranabuhanga rikoresha ibinyabutabire (Chemical Technology) yavanye muri Kaminiza ya Varsovie, umurwa mukuru wa Pologne.
uniAmakuru yo mu mwaka wa 2024 avuga ko imibare yakusanyijwe n’ikigo uniRank yerekana ko muri Afurika hari Kaminuza zemewe n’amategeko zigera ku 1,274.