Ukraine N’Uburusiya Nibireka Kurwana Natwe Tuzabyungukiramo- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye umunyamakuru wo muri Pologne wari umubajije icyo ibibera muri Ukraine bigira ho ingaruka ku Rwanda ko rwahuye n’ibibazo rwatewe n’iriya ntambara n’ubwo ruri mu bilometero byinshi uvuye aho iri kubera.

Kagame avuga ko isi mu by’ukuri ari nto kubera ko ibibera kure bigera no ku bandi badafite ahantu hahafi bahuriye nabyo.

Ati: “ U Rwanda n’ibindi bihugu byose tugira aho duhurira kuko turi ku isi, ibibera ku isi yose bigira n’ingaruka ku Rwanda.”

Yamusubije ko Abanyarwanda bakurikirana ibibera muri Ukraine n’ahandi ku isi kandi ko ibihabera bibagiraho ingaruka.

- Advertisement -

Zimwe muri izo ngaruka, nk’uko Perezida Kagame yabivuze, ni ibura ry’ ibinyampeke na essence bihagije ryigeze kugera ku Banyarwanda kandi ngo iki ni ikibazo cyageze n’ahandi muri Afurika.

Icyakora Perezida Kagame avuga ko uko byagenda kose, iriya ntambara izarangira kandi ngo ibi nibyo abantu bifuza.

Ati: “ Twese twifuza ko amahoro yaboneka kandi babonye amahoro natwe byatuma hari agahenge tugira.”

Ku byerekeye iterambere risangiwe, Perezida Kagame yavuze ko nk’uko Perezida Duda yabivuze, ibihugu byombi bizakorana mu nzego zitandukanye kandi ngo byose bigomba gushingira ku myumvire isangiwe hagati ya Warsaw na Kigali ku bibazo bahuje.

Perezida wa Pologne yageze mu Rwanda mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 06, Gashyantare, 2024.

Ni mu ruzinduko azarangiza kuri uyu wa Kane taliki 08, Gashyantare, akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona kiba mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 07, Perezida Kagame n’umushyitsi Duda bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Kigali na Warsaw mu bufatanye mu nzego zitandukanye.

Hari amakuru avuga ko Pologne iri hafi gufungura Ambasade yayo mu Rwanda ndetse hari n’abemeza ko Perezida Duda azasubira iwabo asize ifunguwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version