Abanyapolitiki bo mu Burayi baraganira uko bazitwara mu gihe Amerika n’Uburusiya baba bemeranyije kuri ejo hazaza ha Ukraine babihejwemo, igihugu Uburayi bufata nk’ahantu h’ingenzi mu mutekano wabwo cyanecyane kubera igitutu cy’Uburusiya.
Mu mpera z’iki cyumweru, mu Murwa mukuru wa Leta ya Alaska, imwe muri Leta 50 zigize Amerika, witwa Juneau hazabera Inama ikomeye izahuza Perezida wa Amerika, Donald Trump na mugenzi we w’Uburusiya, Vladmir Putin.
Izigirwamo ibyakorwa ngo Putin, nk’umuntu watangije intambara kuri Ukraine hari Tariki 22, Gashyantare, 2022, ayihagarike.

Politico yanditse ko kugeza ubu ingabo z’Uburusiya zamaze gufata 20% by’ubuso bwose bwa Ukraine, ibintu bihaganyikishije cyane abayobozi b’ibihugu by’Uburayi na Ukraine nk’uko buri wese yabyumva bitamugoye.
Ikarita y’isi igaragaza ko Uburusiya buruta Ukraine inshuro 28.
Mu byo Ibiro bya Perezida wa Amerika bitangaza ko bizaganirwa mu nama azahuriramo na Putin harimo ko ubwo butaka Uburusiya bwamaze gufata bwabwigarurira nabwo, ku rundi ruhande, bugahagarika intambara.
Inama izahuza Trump na Putin izaba kuwa Gatanu tariki 15, Kanama, 2025.
Ibihugu by’Uburayi bihangayikishijwe n’uko byo na Ukraine byahejwe muri iriya nama ni Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage, Pologne na Finland.

Itangazo abadipolomate babyo batangaje rihuriweho hari aho rigira riti: “Igisubizo cya dipolomasi ku ntambara ya Ukraine ntigishobora kuzaba kirambye mu gihe cyose izaba yahejwe”.
Iyo bavuga ni Ukraine.
Abo bayobozi kandi bavuga ko batsimbaraye ku ihame bita ko ari mpuzamahanga ry’uko imipaka itagomba guhindagurwa ku ngufu za gisirikare.
Ubwo Trump yatangaza ko hari ibice bimwe bya Ukraine ‘bishobora kuzahabwa’ Uburusiya, Perezida wayo yarabyamaganye, avuga ko igihugu cye cyiteguye gukorana na Trump ariko ko ibyo kukinyaga ubutaka bugahabwa Putin bitazakunda.
Ku rundi ruhande, Trump arateganya no kuzaganira na Zelensky kuri iyo ngingo, ibiganiro byabo nabyo bikazabera i Juneau mu murwa mukuru wa Alaska.
Bimwe mu bice bivugwa ko bizegurirwa Putin amasezerano y’amahoro naramuka yemejwe birimo ahitwa Donbas.
Mu Cyumweru gishize, Intumwa nkuru ya Trump yitwa Steve Witkoff yahuye na Putin baganirira mu Biro bye.
Ubwo yasubiraga i Washington, Witkoff yatangaje ko hari ibyo Perezida w’Uburusiya yavuze ko bikenewe gukorwa ngo arangize iriya ntambara igiye kumara hafi imyaka ine.
Aho iby’inama ya Trump na Putin bitangarijwe, abayobozi b’ibihugu bikomeye mu bumwe bw’Uburayi bahise batumiza inama y’igitaraganya ngo nabo bige uko bazabyitwaramo imyanzuro hagati ya Kremlin na White House niza itabashyira mu mwanya mwiza.
Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga David Lammy yahise ategura inama yihutirwa yamuhuje na bagenzi be bo mu Bumwe b’Uburayi n’abo muri Ukraine.
Yatumiwemo kandi na Visi- Perezida wa Amerika JD.Vance.
Abo bayobozi bongeye kwemeza ko Ukraine ifite uburenganzira bwo kugena uko izamera mu gihe kiri imbere, bidakozwe n’abandi ngo ibihezwemo.
Kuba Amerika ivugana n’Uburusiya mu gushaka uko iriya ntambara yahagarara bigaragaza ko mu by’ukuri intambara iri hagati y’ibi bihugu byombi ku buryo bishatse byayihagarika.
Igitangaje ni uko mu bayigwamo nta Munyamerika urimo!