Ukraine Yamenye Ko ‘Umugabo Yigira Yakwibura Agapfa’

Rwagati mu Cyumweru gishize hari Inama y’umutekano yabereye muri imwe muri Hoteli z’i Kyiv yavugiwemo iby’ejo hazaza ha Ukraine.

Abayitabiriye barimo abasirikare bakuru n’abandi banyacyubahiro mu bihugu by’inshuti zayo, bose bakana barahuriye ku ngingo y’uko igihe kigeze ngo Ukraine itekereze uko yakwishakamo imbaraga zo guhangana n’Uburusiya kubera ngo yasanze itazakomeza kurambiriza ku nkunga y’amahanga.

Pavel Verkhniatskyi ukora mu kigo cya Ukraine gishinzwe iby’intwaro n’umutekano kitwa COSA Intelligence Solutions avuga ko aho igihugu cye kigeze ari ahantu ho kumenya ko umugabo yigira yakwibura agapfa.

Ubutegetsi bwa  Kyiv buvuga ko iyo bwitegereje busanga amahanga atazakomeza kuyofasha mu ntambara irwana n’Uburusiya, bityo rero ngo ni ahabo ho gutekereza icyo bazakora umunsi inkunga y’amahanga yahagaze.

Izi mpungenge kandi bazishingira ku ngingo y’uko amatora ya Perezida w’Amerika azaba mu Ugushyingo, 2024 ashobora kuzatsindwa n’umuntu adashaka ko Amerika ikomeza gutera inkunga Ukraine.

N’ubwo ibikorwaremezo Ukraine yakoreshaga  mu gukora intwaro yahaga Uburusiya byangijwe n’intambara imazemo igihe, hari amakuru avuga ko ubutegetsi bw’iki gihugu buri gukorana n’inshuti zacyo kugira ngo hubakwa ibindi bigo bikora intwaro kandi ngo ibi bigomba gutangira kubakwa no muri iki gihe intambara igikomeje.

Politico yanditse ko hari ibigo bibiri  byo mu Burayi byamaze kwemera kuzakorana na Ukraine mu kuyubakira ibifaro, indege z’intambara n’ibindi.

Kimwe muri byo ni ikigo cyo Budage kitwa Rheinmetall n’icyo mu Bwongereza kitwa  BAE.

Ubufaransa nabwo burashaka gukorana na Ukraine muri uyu mujyo ndetse na Repubulika ya Czech nayo ni uko.

Czech yo izafasha mu gukora ingofero zirinda abasirikare ariko zifite ibyuma bibafasha kureba mu mwijima kandi ngo ni ibintu bigomba gukorwa vuba na bwangu.

Ubutegetsi bwa Ukraine buvuga ko igihe kigeze ngo imere nka Israel.

Ni nka Israel mu rwego rw’uko igomba kwirwanirira n’ubwo bwose itabura gukenera inkunga y’ibihugu by’abatanyabikorwa.

Ukraine ivuga ko igomba gushaka uko irwana n’Uburusiya idategeje buri gihe ko Amerika iyigoboka.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’amagambo amaze iminsi avugwa ko intwaro Uburayi bwahaga Ukraine ziri gushira mu bubiko.

Ibihugu byinshi bivuga ko bidashobora ‘gukomeza guha’ Ukraine intwaro ngo hamnyuma bizasigarire aho!

Kuba Uburusiya bukomeje intambara kandi n’Ubushinwa bukaba bukataje mu gukomeza igisirikare cyabwo, byatumye ibihugu byinshi harimo n’Amerika bitangira kwibaza niba byiteguye mu buryo buhagije kubwa byarwana intambara igihe kirekire niba bikomeje kwikuraho intwaro bikaziha Ukraine.

Twabibutsa ko ibi bibaye nyuma y’imyaka ibiri gusa intambara ya Ukraine n’Uburusiya itangiye.

Nk’uko byavuzwe haruguru, igihe kirageze ngo Ukraine imenye ko umugabo yigira yakwibura agapfa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version