Eric Kneedler: Ambasaderi Mushya W’Amerika Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yakiriye Amb Eric Kneedler watanzwe na Washington ngo ahagararire Amerika i Kigali.

Eric Kneedler aje guhagararira Amerika mu Rwanda asimbuye Peter  Vrooman wagiye guhagarira Amerika muri Mozambique.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yakiriye Amb Eric Kneedler

Kneedler yari asanzwe akora muri Ambasade y’Amerika muri Kenya, akaba yakoraga ari Chargé d’Affaires.

Uyu murimo kandi yigeze kuwukora mu Murwa mukuru wa Philippines witwa Manila.

- Advertisement -

Mu mirimo yakoze muri za Ambasade hari iyo yakoze muri Ambasade y’Amerika muri Thailand, muri Indonesia no mu birwa bya Maurices ndetse na Taipei muri Hong Kong.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamwemeje ko ari we uzahagararira Amerika mu Rwanda.

Ambasaderi Peter Vrooman Ntagihagarariye Amerika Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version