Ingamba Nshya Zo Gukemura Ibura Rya Bisi Mu Mujyi Wa Kigali

Umuntu azajya yishyura igiciro kingana n'aho bisi imugejeje

Minisitiri y’ibikorwa remezo yasohoye amabwiriza y’uko hagiye kubaho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali. Kimwe mu byo aya mabwiriza ateganya ni uko hagiye gushyirwaho parikingi yihariye y’imodoka z’imyanya irindwi zizajya zifashishwa mu gutwara abagenzi by’agateganyo.

Izi modoka zari zisanzwe zitwara abagenzi ariko mu buryo butemewe ariko ‘bwihanganirwaga.’

Amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko abaziyemeza gutanga imodoka zabo ngo zikore aka kazi nta misoro bazacibwa kubera ko ari iby’agateganyo.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi, bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi benshi zizajya zunganira izikorera mu byerekezo bibafite.

Minisiteri ivuga kandi ko Leta igiye gukorana n’abafite bisi ziri mu magaraje kureba uko zakoreshwa kugira ngo zikire ubundi zisubire mu kazi.

Leta kandi ivuga ko hari bisi igiye gukodesha kugira ngo zize kunganira izisanzwe zikora.

Ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi kiri mu bihangayikishije abatuye umujyi wa Kigali n’abayobozi bawo muri rusange.

Amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwaremezo

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version